Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bageze muri Australia mu ruzinduko rw’ibitaramo bya Gospel.

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bamaze kugera muri Australia, aho bitegura gutangira uruzinduko rw’ibitaramo bitatu bazakorana na mugenzi wabo David Nduwimana mu mushinga wiswe “African Gospel Echoes.”

Aba bahanzi bageze muri Australia mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, bakirwa n’abateguye ibi bitaramo barimo Nadine Shema ndetse na David Nduwimana bazashurira k’ urubyiniro.

Ibi Ibitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi itatu ya Australia. Icya mbere kizabera i Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026, icya kabiri kibere i Melbourne ku wa 19 Nzeri, mu gihe icya nyuma kizasorezwa i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.

Abateguye uru ruzinduko bavuga ko rugamije guhuza Abanyarwanda, Abarundi n’abandi Banyafurika batuye muri Australia binyuze mu muziki wa Gospel, bakabona umwanya wo kuramya Imana no kongera gusabana.

Richard Nick Ngendahayo umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri Gospel nyarwanda, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Yambaye Icyubahiro,” “Mbwira Ibyo Ushaka,” “Ibuka,” “Sinzakwitesha” na “Intwari Batinya.” Yatangaje ko yiteguye guhura n’abakunzi be bo muri Australia no gusangira na bo ibihe byiza byo kuramya Imana.

Adrien Misigaro, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi mu ndirimbo zirimo “Ntacyo Nzaba,” “Niyo Ndirimbo,” “Nkwite Nde,” “Nkurikira” na “Buri Munsi.” Uretse umuzik gusai, azwi mu bikorwa byo gufasha urubyiruko binyuze mu muryango yashinze witwa Melody of New Hope (MNH).

Sfrican Gospel Echoes yatangijwe ku bufatanye na Millenium Investment & Consulting, ugamije kuba ikiraro gihuza Afurika na Australia binyuze mu umuziki wo kuramya no guhimbaza IMANA. Abategura iki gitaramo bavuga ko bifuza ko byajya biba buri mwaka, bigatumirwamo abahanzi batandukanye bo muri Afurika.

Uru ruzinduko rugaragaza uko ivuga butumwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza IMANA ukomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga, ukagera ku Banyarwanda n’abandi Banyafurika baba hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *