Umuraperi Macklemore yavuze ko ubutumwa bwe bwo gushyigikira Palestine butari bugamije kwibasira Abayahudi.

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’Umunyamerika Macklemore yasubije abanenze amagambo yavuze ubwo yarari mu gitaramo cya Ed Sheeran cyabereye kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, kuwa 4 Nzeri 2026 ashimangira ko ubutumwa bwe bwo gusaba ko Palestine yabohorwa butari bugamije kwibasira cyangwa kwanga Abayahudi.

Mu butumwa yatanze mbere yo kuririmba indirimbo ye “Hind’s Hall”, ubwo yari ageze k’ urubyiniro uyu muraperi wo muri leta Zunze ubumwe za Amerika Macklemore yaserutse yambaye keffiyeh, asaba ko habaho ubwisanzure ku baturage bo muri Palestine ndetse agaragaza amashusho ajyanye n’intambara irikubera muri Gaza.

Nyuma y’iki gitaramo, bamwe banenze ibyo yavuze, bamwe banasaba ko yakurwa ku rutonde rw’abahanzi bari kuzengurukana na Ed Sheeran mubitaromo arigukorera muri Amerika.

Umuryango umwe uharanira inyungu za Israel muri Amerika watangije ubusabe (petition) usaba Ed Sheeran gukura kurutonde umuraperi Macklemore muri ibi bitaramo bisigaye. Ndetse n’umuhanzikazi Pink yashyize hanze ubutumwa bwa StopAntisemitism bunenga imyitwarire Yagaragaje mu gitaramo.

Mu gusubiza ibyo anengwa, uyu muraperi Macklemore yavuze ko n’ubwo yabiko atari agamije kwibasira Abayahudi, ahubwo ko ya shakaga kugaragaza ko ashyigikiye uburenganzira bw’Abanyapalestine no kwamagana ihohoterwa rikorerwa abasivili.

Uyu muraperi amaze imyaka itari mike agaragaza ibitekerezo bye ku ntambara iri hagati ya Israel na Palestine, mubutumwa butandukanye anyuza kumbugankoranyambaga ze ndetse no mu ndirimbo ye yise “Hind’s Hall” yasohoye muri  2024.

Abamunenga bavuga ko hari ibikorwa n’amagambo ye byafashwe nk’ibibangamira Abayahudi, birimo imyambarire yakoresheje mu 2014 ndetse n’ubutumwa bwo mu ndirimbo ye “Hind’s Hall”, mu gihe Macklemore we akomeza kuvuga ko kunenga ibikorwa bya Leta ya Israel cyangwa gushyigikira Palestine bidakwiye gufatwa nk’urwango rwibasira Abayahudi.

Kugeza ubu, Ed Sheeran ntabwo aratangaza niba azakuraho Macklemore mu bahanzi bazakomeza kuririmba mu bitaramo bye. akomeje kuba umwe mu bahanzi bamubanziriza k’ urubyiniro rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *