Mu gihugu cya Malawi hakomeje kuvugwa cyane umwanzuro bagaragaza ko utari mwiza wafashwe n’abategura irushanwa rya Nyampinga (Miss Malawi) muri iki gihugu nyuma y’uko Thandi Chisi, umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga muri 2025,atoherejwe guhagararira Malawi mu irushanwa rya Nyampinga w’ Isi (Miss World 2026) ryabereye muri Vietnam hakoherezwa yo umwana wa minisitiri.

Thandi Chisi niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga mu Ukuboza 2025 nkuko byemezwa n’ aba ayobozi bategura iri rushanwa, ariko umwanya wo guhagararira Malawi muri Miss World wahawe Ireen Navicha, wabaye igisonga cya mbere (First Runner-Up). Navicha ubusanzwe ni umukobwa wa Mary Navicha, umwe mu ba Minisitiri bagize Guverinoma ya Malawi, ibi byateye abene gihugu benshi kwibaza niba uyu mwanzuro warafashwe binyuze mu mucyo.
Ubwo impaka zari zimaze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu ubuyobozi butegura irushanwa rya Nyampinga (Miss Malawi) muri Malawi bwatangaje ko Miss Chisi atatoranyijwe kubera ko yari afite imyaka 27, bavugako ko itajyanye n’amabwiriza to kwitabira amarushanwa ya Nyampinga w’ Isi (Miss World).

Iyi mpamvu ntiyanyuze benshi bakomeje kwibaza impamvu Miss Chisi Miss world kandi umukobwa wo muri Afurika y’Epfo, Romanda Hombir, nawe wari ufite imyaka 27, yaremerewe kwitabira irushanwa ndetse akagera mu bakobwa batandatu ba mbere.
Izimpaka zatumye abategura Miss Malawi bahindura ibisobanuro, bavuga ko Ireen Navicha afite uburambe mu marushanwa mpuzamahanga ndetse akaba asobanukiwe neza ibyo gutegura umushinga wo guteza imbere imibereho y’abaturage ujyanye na gahunda ya Miss World izwi nka “Beauty With a Purpose”. Banashimangiye ko nta ruhare politiki yagize mu guhitamo uwahagarariye igihugu.

Miss Thandi Chisi yavuze ko nyuma yo gutwara ikamba hari ingingo z’amasezerano yasinyanye n’abategura irushanwa zahinduwe. Yavuze ko yari yemerewe kuzahagararira Malawi mu irushanwa mpuzamahanga, ariko nyuma aya masezerano akavugururwa, akomeze agaragaza ko yanasabwe gushaka amafaranga yo kwiyishyurira kugira ngo yitabire irindi rushanwa.
Miss Chisi ntiyigeze agaragaza impinduka z’ uburakari muriwe cg kugira amagambo atangaza atari meza yakomeje kwitwara mu buryo bwubashywe, yirinda guterana amagambo n’abategura irushanwa cyangwa Ireen Navicha.
Ireen Navicha na we yanditse amateka, kuko yabaye umukobwa wa mbere uhagarariye Malawi wageze mu bakinnyi 40 ba mbere muri Miss World. Icyakora ntiyabashije gukomeza ngo agere mu bakinnyi 20 ba mbere ubwo irushanwa ryasozwaga ku wa 5 Nzeri 2026.

Nubwo ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Malawi bwakomeje guhakana ko kuba Navicha ari umukobwa wa Minisitiri byagize uruhare mu guhabwa amahirwe yo kujya muri Miss World, impaka ntizirahagarara.
Abantu Benshi barasaba ko amarushanwa y’ubwiza yarushaho gukorera mu mucyo, amasezerano agasobanuka kandi agashyirwa mu bikorwa uko yakabaye, kugira ngo abakobwa bitabira ayo marushanwa bose bagire icyizere ko amahirwe atangwa mu buryo bungana.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




