Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashyinguwe ku wambere tariki ya 7 Nzeri 2026 mu gace ka Kizimkazi mu Majyepfo ya Unguja, mu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Leta, abanyamadini, abo mu muryango we n’abaturage benshi.

Isengesho ryo kumusezeraho ryayobowe na Mufti Mukuru wa Zanzibar, Sheikh Saleh Omar Kaabi, mbere y’uko ashyingurwa hakurikijwe imigenzo ya Islamu nk’ uko basanzwe bikorwa kumuntu witabye imana.
Mu bitabiriye umuhango harimo Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, Perezida wa Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi, Minisitiri w’Intebe, Dr. Mwigulu Nchemba, ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Amatekaye Hafidh Ameir Hassan yavukiye mu mudugudu wa Kisakasaka muri Unguja ku wa 1 Mutarama 1946. Yize amashuri abanza kuri Kombeni Shakani mbere yo gukomereza ayisumbuye kuri Tumekuja Secondary School, aza kuharangiriza ahagana mu 1965.
Ahagana mu mwaka wi 1970 yinjiye muri Zanzibar Teachers’ College, asoza amasomo mu 1973, ahita aba umwarimu. Nyuma yaje kwiga ubuhinzi muri Uyole Agricultural College i Mbeya, aniga muri Sri Lanka aho yahawe impamyabumenyi yihariye mu buhinzi bw’ibiti bya cocotier. Yakomeje amashuri ye mu Bwongereza, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga cya Master’s mu bijyanye n’imashini zikoreshwa mu buhinzi.

Yakoze imyaka myinshi muri Minisiteri y’Ubuhinzi ya Zanzibar kugeza asezeye mu kazi muri 2005, nyuma akomeza kwigisha muri Kizimbani Agricultural College.
Mbere y’urupfu rwe, yari amaze igihe arwaye indwara y’umutima, akaba yaravurirwaga mu bitaro bitandukanye. Hafidh Ameir Hassan asize abagore babiri, abana bane n’abuzukuru 15.

Mu bitabiriye umuhango wo kumushyingura harimo kandi uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, abahoze bayobora Zanzibar barimo Amani Abeid Karume na Dr. Ali Mohamed Shein, abayobozi ba CCM, abayobozi ba Guverinoma ya Tanzania n’iya Zanzibar, hamwe n’abandi banyacyubahiro benshi.
INKURU YA HAKIZIMANA ZAWADI



