Ikipe ya Ujeco FC yo muri Djibouti yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri b’Abanyarwandakazi, Iradukunda Brillante na Mutuyemariya Florentine, uzwi cyane ku izina rya Kalaba, nyuma yo kunyurwa n’uko bitwaye mu marushanwa ya CECAFA y’abagore yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League yaberaga i Kigali.
Aba bakinnyi bari mu Banyarwanda batanu bari batijwe iyi kipe mu gihe yitabiraga aya marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Ikipe ya Ujeco FC yahisemo kwifashisha impano z’Abanyarwandakazi kugira ngo yongere imbaraga mu rugendo rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu marushanwa ya CAF Women’s Champions League.
Iradukunda Brillante, ukina asatira izamu, na Mutuyemariya Florentine “Kalaba”, berekanye urwego rwiza rw’imikinire yabo, bituma abayobozi n’abatoza b’ Ikipe ya Ujeco bafata icyemezo cyo kubaha amasezerano y’igihe kirekire kugira ngo bakomeze gukinira iyi kipe muri shampiyona ya Djibouti.
Aba bakinnyi bombi bari basanzwe bakinira Kigali Women Football Club. Nubwo Iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, Iradukunda Brillante yari aherutse kuyivamo yerekeza mu Indahangarwa WFC.
Amakuru ava mu Ikipe ya Ujeco FC avuga ko nyuma yo kunyurwa n’umusaruro w’aba bakinnyi, yahise ibajyana muri Djibouti kugira ngo batangire imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino ndetse bifatanye na bagenzi babo mu bikorwa bya buri munsi by’iyi kipe.
Mu marushanwa ya CECAFA, FC Ujeco ntiyari yifashishije Brillante na Kalaba gusa Hari n’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bayifashije barimo Uwineza Djazira, Mukandayisenga Nadine na Ingabire Aline, bose bagaragaje urwego rwiza rw’ imikinire.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazatangira gukinira Ujeco FC mu mikino ya shampiyona ya Djibouti iteganyijwe muminsi iri imbere, aho bazaba bafite inshingano zo gufasha iyi kipe guhatanira ibikombe no kongera kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.



