Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi i Rwamagana

Sangiza iyi nkuru

Rwamagana — Mu karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikoresho byo gukwirakwiza amashanyarazi, birashya birakongoka.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizerimana Hamudun, yabwiye Ikirezi Media ko iyi nkongi yabaye ahagana saa munani n’igice z’amanywa, ndetse ikaba yarazimwe.
Yagize ati: “Kugeza ubu icyo nakubwira ni uko inkongi yabaye kandi yarazimwe. Habikwagamo ibikoresho byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.”


SSP Twizerimana Hamudun yakomeje avuga ko kugeza ubu icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, ndetse ko n’agaciro k’ibyangijwe n’umuriro kataramenyekana.
Ati: “Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, ndetse ntituramenya n’agaciro k’ibyahiriyemo.”


Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kwibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda kubika ibikoresho byinshi bivangavanze, cyane cyane ibishobora guteza inkongi y’umuriro mu buryo bworoshye.

Yanasabye abaturage kugira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi y’umuriro, kugira ngo mu gihe inkongi itangiye habashe kugira igikorwa vuba mu rwego rwo kuyikumira no kugabanya ibyangirika.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye ku cyateye iyi nkongi cyangwa ku gaciro k’ibyangijwe na yo yari yatangazwa

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *