Ngororero: Umwana w’imyaka 15 yapfiriye mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro

Sangiza iyi nkuru

Ngororero – Umwana w’imyaka 15 witwa Habagabimana Cedrick yapfiriye mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu Kagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, ubwo uyu mwana n’undi mwana bari bagiye koga mu mugezi wa Gisoma, ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.


Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba buvuga ko abo bana bombi bari bagiye koga, ariko umwe muri bo akagwa mu cyobo cyari kiri mu mazi, akagwamo ndetse akahasiga ubuzima.
Amani Mwangaza, uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba, yavuze ko aho uyu mwana yagwiriye hacukurwaga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Yagize ati: “Kuri iki Cyumweru, abana babiri bagiye koga mu mugezi wa Gisoma. Umwe yarohamye arapfa, naho uwari kumwe na we ni we watanze amakuru. Aho umwana yapfiriye hacukurwaga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”
Nyuma y’iyi mpanuka, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba bwatangije ibikorwa byo gukumira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ndetse buvuga ko bwahise bufunga ibyobo byari byacukuwe muri uwo mugezi.


Amani Mwangaza yavuze ko hanatangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bishobora guteza impanuka n’igihombo cy’ubuzima.
Ati: “Twahise dusiba ibyo byobo byari mu mugezi wa Gisoma, ndetse dutangira n’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kureka kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”
Umurambo wa Habagabimana Cedrick wajyanywe ku Bitaro bya Muhororo, aho wagombaga gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage, cyane cyane abaturiye ahakorerwa ubucukuzi, kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi butemewe no kwita ku mutekano w’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *