Sherrie Silver yavuze impamvu atarabona umugabo: “Iyo mbonye umusore mwiza mpita nigendera”

Sangiza iyi nkuru

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver, yavuze ko kugeza ubu kuba atarashaka umugabo bidaterwa no kuba adashaka urukundo, ahubwo bishingiye ku mibereho ye ndetse n’imiterere ye yo kugira isoni nyinshi.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, Sherrie Silver yavuze ko akunze kubazwa kenshi impamvu atarubaka urugo. Asobanura ko adakunda guhura n’abagabo benshi kuko ubuzima bwe bushingiye ku kazi no ku ngendo nyinshi akora hirya no hino ku Isi.

Yagize ati: “Sinjya mpura n’abagabo benshi, kandi iyo mpuye na bo akenshi ibiganiro byacu biba bifitanye isano n’akazi. Ikindi kandi ndi umuntu ugira isoni cyane.”

Yongeyeho ko iyo abonye umusore unyuze umutima we aho kumwegera ngo baganire, ahitamo kwigendera cyangwa akishakira ikindi kintu gituma aba ahuze muri ako kanya.

Ati: “Iyo mbonye umusore mwiza mpita ngenda nkajya gushaka ikindi kintu cyo gukora.”

Sherrie yavuze ibi mu buryo bw’urwenya, anasaba abakunzi be kumwifuriza amahirwe mu rugendo rwo kuzabona uwo bazabana.

Ati: “Nimunsengere, bantu mwe.”

Yagarutse ku nama yigeze guhabwa n’umuntu wamubwiye ko niba ashaka kubona umugabo, yakagombye kumara igihe gito mu Rwanda kuko hari abagabo b’Abanyarwanda baba bamushama bagatekereza ko kumubona bikomeye cyangwa abandi bakamutinya.

Ati: “Hari umuntu wambwiye ko nkwiye kugabanya igihe mara mu Rwanda niba nshaka kubona umugabo, kuko abagabo bo mu Rwanda barantinya.”

Ibi yabigarutseho nyuma y’ubutumwa bw’umwe mu bamukurikira wamubwiye ko atumva impamvu umukobwa ufite imico myiza nka we ataraba umugore w’umuntu, amushimira uburyo yitwara n’indangagaciro agaragaza muri rubanda.

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bagejeje impano yabo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mbyino zitandukanye. Yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye, barimo Childish Gambino na Rema, ibi byatumye aba umwe mubanyarwandakazi bakunzwe

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *