Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta 2025/2026 bagaragaje umuhate mu myigire

Sangiza iyi nkuru

Kigali — Minisiteri y’Uburezi, ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, aho abanyeshuri bahize abandi bagaragaje umusaruro ukomeye mu myigire.

Mu mashuri abanza, Rwego Mutijima Bruno, wigaga muri Ecole Internationale La Racine mu Karere ka Bugesera, ni we waje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu. Yatsinze ku kigero cya hafi 100%, asigirwa amanota ane gusa kugira ngo agere ku manota 100%.

Uwamukurikiye ku mwanya wa kabiri yagize 99,4%, mu gihe umunyeshuri wabaye uwa gatatu na we yiga mu Karere ka Bugesera, muri Wisdom School Bugesera, bigaragaza ko aka Karere gakomeje kugira abanyeshuri bitwara neza mu bizamini bya Leta.

Abatsinze amashuri abanza biyongereye

Muri rusange, abanyeshuri 277.579 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, abatsinze bagera kuri 88,21%.

Iyi mibare igaragaza izamuka rikomeye ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ubwo abatsinze bari 75,6%.

Ku bijyanye n’itandukaniro rishingiye ku gitsina, mu mashuri abanza abakobwa batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%.

Mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, abatsinze ibizamini bya Leta bangana na 85,7%.

Musonga Isimbi Orah yahize abandi mu Cyiciro Rusange

Mu banyeshuri bakoze ibizamini bisoza Icyiciro Rusange, Musonga Isimbi Orah ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu, aho yagize 98,7%.

Musonga yavuze ko uyu musaruro ari intambwe ikomeye imwegereza ku ntego afite yo gukomeza kwiga cyane no kuzaba umushakashatsi mu by’imiti.

Umubyeyi we, Furaha Betty, yavuze ko umusaruro w’umwana we umuha icyizere cy’uko azagera ku ntego yihaye ndetse agakomeza gukora cyane mu myigire ye.

Abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri na bo bagaragaje umusaruro

Imibare yatangajwe igaragaza ko mu banyeshuri batsinze ibizamini harimo 17.412 bigaga bacumbikirwa ku mashuri, mu gihe abarenga 240.000 bigaga bataha.

Ibi byagaragajwe mu muhango wo gutangaza ibyavuye mu bizamini wabereye Camp Kigali, uyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana.

Mu rwego rwo gushimira umuhate n’umusaruro mwiza, Rwego Mutijima Bruno, wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza ku rwego rw’igihugu, yahembwe mudasobwa.

Ibyavuye muri ibi bizamini byagaragaje ko nubwo hakiri byinshi byo kunoza mu burezi, hari intambwe igaragara mu musaruro w’abanyeshuri, cyane cyane ku banyeshuri bahize abandi bagaragaje ko gukorana umurava, kwiga ku buryo buhoraho no gushyigikirwa n’ababyeyi n’amashuri bishobora gutanga umusaruro ufatika.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *