Polisi y’u Rwanda yo mu Ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu Bitaro bya Kabutare, mu Karere ka Huye, ku buryo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro ndetse n’uko bakwiye kwitwara mu gihe ibaye.
Aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rw’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera hamwe n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe gukumira inkongi z’umuriro, kugabanya ingaruka zazo no kongera ubushobozi bwo gutabara hakiri kare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abakozi n’abarwaza kumenya uruhare bafite mu gukumira no kurwanya inkongi.

Ati: “Ni igikorwa kigamije kwigisha, guhugura no kwibutsa abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare uruhare rwabo mu kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro.”
CIP Kamanzi yavuze ko ubumenyi butangwa muri aya mahugurwa bufasha abantu kumenya uko bakwitwara mu gihe inkongi itangiye, ndetse bakamenya gukoresha ibikoresho bibafasha kuyikumira cyangwa kuyizimya mu gihe bataragera ku rwego rwo gukenera ubufasha bw’inzego zibishinzwe.

Ati: “Ni amahugurwa turi gutanga hagamijwe gukumira inkongi y’umuriro, abaturage bakamenya uko bitwara mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bakoresheje ibikoresho bitandukanye.”

Mu mahugurwa, CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yasobanuriye abitabiriye amahugurwa amoko y’inkongi, ibishobora kuzitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zafasha mu kuzikumira.

Abakozi n’abarwaza kandi bigishijwe uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro. Ibi bigamije kubafasha kugira icyo bakora mu buryo bwihuse kandi bwizewe mu gihe inkongi itangiye, mu gihe bategereje ubufasha bw’inzego zibishinzwe.

Dr Jean Pierre Uzabakiriho, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu Bitaro bya Kabutare, yashimiye Polisi ku mahugurwa yatanzwe, avuga ko ari ingenzi ku bakozi n’abarwaza kuko ibitaro ari ahantu hakenera umutekano n’ubwirinzi bwihariye.

Ati: “Turashimira Polisi iduhaye aya mahugurwa kuko ni ingenzi, adufasha kumenya uko twakwirinda inkongi y’umuriro, uko twakwitwara mu gihe ibaye ndetse n’uburyo bwo gukoresha ibikoresho byo kuyizimya.”
Nzitonda Serge, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yamufashije kongera ubumenyi ku buryo bwo gukumira no guhangana n’inkongi.
Ati: “Aya mahugurwa yamfashije kumenya byinshi ku nkongi y’umuriro, cyane cyane uko nayirinda, uko nakwitwara mu gihe ibaye ndetse n’uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto.”
Mizero Bella Scovia na we yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kurushaho kwitwararika no kugira uruhare mu gukumira inkongi.

Ati: “Namenye ko gukumira inkongi atari inshingano z’abashinzwe kuzimya umuriro gusa, ahubwo ko buri wese afite uruhare mu kuyirinda no kugira icyo akora mu gihe itangiye.”

Aya mahugurwa yabereye mu Bitaro bya Kabutare akaba agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi n’abarwaza mu gukumira inkongi, kuyitahura hakiri kare no kugira icyo bakora mu buryo bwizewe mu gihe ibaye.

Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage n’inzego zitandukanye gukomeza kwitwararika no gufata ingamba zo gukumira inkongi, kuko kwirinda no gutahura ikibazo hakiri kare ari bimwe mu by’ingenzi bifasha kugabanya ibyangirika n’abashobora kugirwaho ingaruka.







