Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026, hirya no hino mu Gihugu habaye Umuganda Wihariye w’Urubyiruko w’Igihembwe cya Mbere cya 2026/2027, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Irinde Ibiyobyabwenge Wiheshe Agaciro.”
Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’Igihugu, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse nabamwe mubakinnyi ba filime, bose bashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Mu Karere ka Burera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’Intara y’Amajyaruguru, bifatanyije n’urubyiruko mu muganda wihariye. Uyu muganda wakozwe ku nsanganyamatsiko iganisha ku kwirinda ibiyobyabwenge hagamijwe kwihesha agaciro, wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri no gusibura inzira z’amazi.

Umuganda wabereye i Burera wanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro aho bashishikarije urubyiruko kureka ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko birwangiriza ubuzima ndetse n’ahazaza h’Igihugu.
Mu Karere ka Karongi, urubyiruko rwasabwe kuzibukira no kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, rwibutswa ko ari imbaraga z’ igihugu z’ejo hazaza bityo ko bidashoboka kubaka u Rwanda mugihe babaswe n’inzoga z’ibyuma.

Ubu butumwa babuherewe mu muganda udasanzwe wabereye i Rubengera mu Kagari ka Gacaca, aho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, bifatanyije na bo mu bikorwa byo gutunganya imihanda.


Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tuyishimire Chantal, yifatanyije n’urubyiruko mu muganda udasanzwe wari ugamije kubaka ubuzima buzira kwangizwa n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yifatanyije n’urubyiruko rwo mukarere ka Ruhango mu Muganda Wihariye w’Urubyiruko w’Igihembwe cya Mbere cya 2026/2027.

Umuganda w’uyu munsi wabereye icyarimwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, k’ ubufatanye n’ inzego zitandukanye za Leta n’ abikorera n’urubyiruko muri rusange hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, kubungabunga ibikorwa remezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




