Brighton & Hove Yatsinze Arsenal Ibitego 3-0, Iyiha Isomo Rikomeye Mu mikino ya Premier League.

Sangiza iyi nkuru

Brighton & Hove Albion yongeye kwiyereka abakunzi bayo ubwo yakoreshaga imbaraga mu mukino wayihuzaga ni Ikipe ya Arsenal bikarangira iyitsinze ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri American Express Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026.

Ikipe ya Brighton & Hove Albion yakinnye uyu mukino ubonako ishaka insinzi byanze bikunze abakinnyi bayo bagerageje guhuza cyane dore ko mu mukino yabanje yari yatsinze Coventry City na Manchester United, amwe mu makipe akomeye atangira neza shampiyona.

Pascal Groß niwe wafungue amazamu ahagana ku munota wa 31, atsinda igitego binyuze k’ umupira wamugezeho uturutse inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita igiti mbere yo kwinjira mu izamu rya Arsenal ryari ririnzwe n’ umuzamu w’ umuhanga David Raya.

Mbere y’ uko byajya mu kiruhuko ahagana ku munota wa 45, Charalampos Kostoulas yaje gutsinda igitego cya kabiri dore ko yaje gusanga afite umwanya uhagije wo guhindukira no kurekura ishoti rikomeye.

Arsenal yabonye amahirwe meza yo kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko Bukayo Saka ananirwa kuyabyaza umusaruro nyuma y’uko ishoti rya Martin Ødegaard rikora igisa no kuyobya umupira wa ganaga mu izamu rya Brighton & Hove.

Mu gice cya kabiri, Arteta yirinze gukora impinduka z’abakinnyi, ariko Ikipe ya Brighton ntiyarekeye gushyira igitutu gikabije kuri Arsenal dore ko ahagana Ku munota wa 57, Chema Andrés yahise atsinda igitego cya gatatu n’umutwe nyuma ya koruneri yatewe na Pascal Groß, ubwo yatsindaga igitego cya mbere mu irushanwa rya Premier League.

Brighton & Hove imbaraga yakoreshaga zari nyinshi ubonako iri hafi kongeramo igitego icya kane, ariko Pascal Struijk ubwo yarabonye amahirwe ateresheje umutwe umupira ujya hanze. Kai Havertz wa Arsenal yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cy’impozamarira, ariko umunyezamu Bart Verbruggen amubera imbogamizi.

Ikipe ya Arsenal yari imaze gutsinda imikino icyenda ikurikirana muri Premier League ndetse n’imikino irindwi yose y’uyu mwaka mu marushanwa yose. Gusa kuri uyu munsi yananiwe guhangana na Brighton, ikora amakosa menshi mu guhererekanya umupira no mu bwugarizi.

Umukinnyi mushya Bruno Guimarães, watangiye bwa mbere muri iyi shampiyona, ntiyabashije guhuza umukino na Declan Rice na Martin Ødegaard hagati mu kibuga. Brighton yibanze mu kubuza Arsenal kurema uburyo bwinshi bwabyara ibitego, byaje kurangira bigaragayeko Arsenal yarangije umukino ifite amashoti abiri gusa yageze mu izamu rya Brighton.

Ikipe ya Arsenal niwo mukino wambere itakaje muri shampiyona y’uyu mwaka, gusa iracyari ku mwanya wa kabiri ku rutonde by’agateganyo, irusha amanota make Manchester City ifite umukino umwe itarakina.

Ikipe ya Brighton & Hove iraye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Premier League, irushwa amanota abiri gusa n’ Ikipe iri k’ umwanya wa mbere mu cyumweru kimwe gusa, Brighton imaze gutsinda ibitego 11, birimo bitanu yatsinze Coventry City n’ibitego bitatu yatsinze Manchester United mu gikombe cya Carabao, mbere yo kunyagira Arsenal ibitego 3-0.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *