Antoine Semenyo na Mohammed Kudus ntibazabasha gukinira Ikipe y’ igihugu ya Ghana kubera ibibazo by’ imvune

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Ghana (Black Stars) yugarijwe n’ibibazo by’abakinnyi mbere y’ uko itangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 (CAN 2027), nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi b’ingenzi bakuwemo kubera ibibazo by’ubuzima ndetse n’imvune.

Antoine Semenyo niwe uherutse kuva m’ umwiherero w’ Ikipe y’ igihugu ya Ghana nyuma y’iminsi mike agaragaje umukino mwiza cyane ubwo yarari gukinira Manchester City mu mukino yatsinze ibitego bibiri atanga umupira wavuyemo igitego ubwo batsindaga ibitego 5-3 Sunderland mu irushanwa rya Premier League ku wa 20 Nzeri.

Antoine Semenyo yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi badashobora kwifashishwa n’umutoza mushya wa Black Stars, Carlos Queiroz, uri kwitegura imikino ye ya mbere y’amarushanwa kuva yafata inshingano zo gutoza Ikipe y’ iki gihugu.

Undi mukinnyi ukomeye utazaboneka ni Mohammed Kudus. Nubwo yari yashyizwe mu bakinnyi 24 bahamagawe mu Ikipe y’ igihugu ya Ghana yafashe icyemezo cyo kwikura mu ikipe kugira ngo akomeze gahunda yo kwita ku buzima dore ko hashize amezi agera kuri arindwi adakina kubera imvune.

Mohammed Kudus yari aherutse kugaruka mu kibuga, aho yinjiye asimbuye anatanga umupira wavuyemo igitego mu mukino Tottenham Hotspur yatsinzwemo na Aston Villa ibitego 3-2 ku wa 19 Nzeri. Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abaganga, umutoza Queiroz yavuze ko byabaye ngombwa kumuha umwanya wo gukomeza gukira no kongera imbaraga.

Kubera ubwiyongere bw’abakinnyi bafite ibibazo by’ubuzima, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana (GFA) ryahamagaye abandi bakinnyi icyenda. Barimo myugariro Jonas Adjetey, Alidu Seidu, Ebenezer Annan na Rockson Yeboah; umukinnyi wo hagati Rahim Ibrahim, ndetse na ba rutahizamu Brandon Thomas-Asante, Mohammed Fuseini, Benjamin Tetteh na Felix Afena-Gyan.

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Ghana (GFA) ryatangaje ko aba bakinnyi bahamagawe kugira ngo basimbure abafite ibibazo by’imvune n’uburwayi. Ikipe yatangiye umwiherero i Accra ku wa 21 Nzeri.

Black Stars izatangira urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 ikina na Côte d’Ivoire i Bouaké ku wa 24 Nzeri. Nyuma yaho izakira The Gambia kuri Accra Sports Stadium ku wa 29 Nzeri, mbere yo kujya muri Maroc gukina umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe y’igihugu y’icyo gihugu, Atlas Lions, ku wa 4 Ukwakira.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *