Cristiano Ronaldo na Jorge Jesus bongeye guhurira mu ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma y’amezi ane bafatanyije gufasha Al Nassr kwegukana igikombe cya Saudi Pro League.
Jorge Jesus yatoje Al Nassr mu mwaka ushize nyuma yo kuva muri Al Hilal, aza kuvuga ko Christiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza wagize uruhare rukomeye mu kumwifuriza kuza gutoza iyi kipe. Bidatinze nawe yasezeranyije Christiano Ronaldo ko azamufasha gutwara igikombe, kandi yabigezeho Al Nassr isoje shampiyona irusha Al Hilal amanota abiri.

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego 28 mu mikino 30 ya shampiyona, agira uruhare rukomeye mu kwegukana icyo gikombe. Nyuma yaho, Ronaldo yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, kiba icya gatandatu akinnye, Yatsinzemo ibitego bitatu, harimo bibiri yatsinze Uzbekistan, bituma aba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi mu bikombe by’isi bitandatu bitandukanye.
Portugal ntiyagize amahirwe yo kwegukana Igikombe ki isi. yasezerewe muri 1/8 itsinzwe na Espagne igitego 1-0, bituma inzozi za Ronaldo zo gutwara Igikombe cy’Isi zirangira. Nyuma y’uwo mukino, Ronaldo yavuze ko yatanze imbaraga ze zose kandi ko yemera ibyavuye mu mukino.
Nyuma yo gusezererwa, Roberto Martinez yahise ava ku mwanya w’umutoza wa Portugal, asimburwa na Jorge Jesus wasinye amasezerano y’imyaka igera kuri ine (4) azamara atoza Ikipe y’ igihugu ya Portugal.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jorge Jesus yashimangiye ko kapiteni Cristiano Ronaldo ari “ikimenyetso cyihariye cya Portugal” kandi ko nta wundi mukinnyi wamugereranywa na we.
Yagaragaje ko kuba Cristiano Ronaldo ari mu kibuga bihindura cyane umubare w’abitabira umukino. Yatanze urugero rw’umukino wabereye i Hong Kong, aho abafana bari bitezwe bari bavuye ku 3,000 bagera ku 55,000 kubera ko Ronaldo yari awurimo. Yavuze ko ibi bigaragaza uburyo Ronaldo afite izina rikomeye kandi akurura abafana hirya no hino ku isi.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bafite ibitego byinshi mu mupira w’ amaguru, afite ibitego 979 mu mwuga we wose yavuze ko afite intego ebyiri zikomeye zirimo kuzuza ibitego 1,000 mu mwuga we. Ndatse no Gufasha Portugal kongera kwegukana UEFA Nations League.

Yanavuze ko yifuza ko igitego cyuzuza ibitego 1,000 yazagitsindira mu ikipe y’igihugu ya Portugal, kuko byaba ari iherezo ryiza ry’urugendo rwe rw’umupira w’amaguru.Portugal iratangira imikino ya UEFA Nations League ku wa 24 Nzeri 2026 iratangira yakira Ikipe ya Wales, umukino urabera kuri Sitade José Alvalade i Lisbon, akaba ari umukino ubanza
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




