Gicumbi — Umugabo witwa Ndabamenye wo mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa n’irondo ry’umwuga amaze kwiba intama ndetse atangiye kuyibaga.
Uyu mugabo yafashwe amaze kwica iyo ntama ayiciye umutwe, ndetse yari yatangiye kuyikuraho uruhu mu rwego rwo kuyibaga.
Umuyobozi w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo yagejejwe ku buyobozi n’abakora irondo ry’umwuga.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abakora irondo ko uwo Ndabamenye bamufashe yibye intama. Yari amaze kuyica umutwe ndetse atangiye kuyibaga. Ubu yafashwe afite n’igihanga cyayo.”
Ngezahumuremyi yavuze ko intama yibwe yari iya Uzazigira Marie Gaudence, ashimangira ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba bwashyize imbaraga mu gukumira no guhangana n’ubujura bukomeje kugaragara muri ako gace.
Yavuze ko hashyizweho irondo ry’umwuga rikorana n’abaturage mu rwego rwo gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.
Ati: “Dushishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe ku muntu bakekaho ubujura. Birimo gutanga umusaruro.”
Nyuma yo gufatwa, Ndabamenye yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu Karere ka Gicumbi, mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.
Abayobozi bakomeje gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe ku bikorwa bikekwa ko bishobora guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza imitungo y’abandi.




