Gakenke: Umugabo akekwaho kwica umugore we, nyuma agerageza kwiyahura biranga

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Gakenke haravugwa umugabo yishe umugore witwa Dusabimana Marie ,umugabowe Rukundo Innocent w’imyaka 24, nyuma na we yagerageje kwiyahura afatwa atariyahura.

Ibi byabereye mu Kagari ka Jango, mu Murenge wa Ruli, mu Karere ka Gakenke, aho amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru y’ibanze avuga ko Rukundo Innocent akekwaho gukoresha icyuma mu kwica umugore we, nyuma akagerageza kwiyahura akoresheje icyo cyuma, akomeretsa ijosi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yavuze ko inzego zari zigikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.

Yagize ati: “Ni byo turi gutangira kugerageza kumenya amakuru neza. Urebye, biravugwa ko ari umugabo wishe umugore we, na we agashaka kwiyahura, aho yashakaga gukata ijosi akoresheje icyuma.”

Uyu muyobozi yavuze ko umuryango w’aba bashakanye utari usanzwe uzwiho amakimbirane akomeye yashoboraga gutuma ibintu bigera kuri bene aka kageni.

Yagize ati: “Mbere na mbere ni inkuru ibabaje. Gusa turakangurira abaturage kwirinda amakimbirane, igihe bagiranye ibibazo bakitabaza ubuyobozi kugira ngo bubafashe kubikemura, aho kwicana.”

Hari amakuru abaturage batanze avuga ko Dusabimana Marie yari aherutse kubona imitungo, bikaba bikekwa ko yaba ari yo yabaye intandaro y’amakimbirane hagati ye n’umugabo we. Icyakora, iyi mpamvu ntiraremezwa n’inzego zibishinzwe, bityo ikaba igifatwa nk’amakuru akiri mu iperereza.

Nyuma y’ibyabaye, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bageze ahabereye ibyabaye, batangira gukusanya amakuru no gukora iperereza ku cyateye urupfu rwa Dusabimana.

Rukundo Innocent yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe ibikomere yagize mu ijosi nyuma yo kugerageza kwiyahura.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane mu buryo burambuye icyateye amakimbirane hagati y’aba bashakanye, uko urupfu rwa Dusabimana Marie rwabaye ndetse n’impamvu yaba yaratumye uyu mugabo agerageza kwiyahura.

YANDITWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *