Gisagara: Umusore w’imyaka 27 akurikiranyweho kwica umukobwa bakundanaga

Sangiza iyi nkuru

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save, Afunzwe akurikiranyweho kwica umukobwa bakundanaga, byabereye mu Kagari ka Gatoki.

Abaturage bo mu Murenge wa Save bavuga ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro, ahagana saa cyenda, ubwo batabaraga basanze umukobwa ukora ubucuruzi bw’inzoga yiciwe mu nzu yabagamo ndetse akanacururizamo.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mukobwa yishwe n’umusore bari basanzwe bakundana. Uwo musore na we yari atuye muri ako gace, aho yakoraga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amagare bisimbura ibyapfuye.

Abaturage bageze aho ibyaha byabereye bavuga ko basanze uyu mukobwa yakaswe ijosi ndetse afite ibikomere byatewe n’ibyuma ku bice bitandukanye by’umubiri. Nyuma y’icyo gikorwa, ukekwaho ubwo bwicanyi yahise atoroka.

Gusa inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo kumushakisha, nyuma aza gufatirwa mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye, ubwo yari agerageza gutoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yemeje ko ukekwaho ubu bwicanyi yafashwe.

Yagize ati: “Gusa amahirwe, reka mbyite amahirwe, ni uko uwo muhungu yari yacitse ariko uyu munsi akaba yafashwe.”

Murenzi yavuze ko hari amakuru yavugwaga n’abaturage ko uyu musore yaba yaragiranye amakimbirane n’umukunzi we, amushinja ko yamwanduje virusi itera SIDA, ariko ashimangira ko ubuyobozi butarabonera gihamya ayo makuru.

Ati: “Hari amakuru twumvise aturuka mu baturage bavuga ko ngo yamushinjaga ko yamwanduje SIDA. Ubuyobozi na bwo twarayumvise, ariko nta gihamya twari twarabona. Ubu ubwo yafashwe, hazamenyekana icyo yamujijije.”

Inzego z’umutekano zageze ahabereye ubu bwicanyi zihita zitangira iperereza, mu gihe umurambo w’uwishwe wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu n’ibindi bimenyetso byafasha mu iperereza.

Uwo musore ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yamaze gufatwa, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu n’imigendekere y’icyaha cyabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *