Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 (Amavubi U23) yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2027, itsinda Ikipe yo mu gihugu cya Sudani y’ abatarengeje imyaka 23 (Sudan U23) ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. ku wa 30 Nzeri 2026.

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2026 Kuri Kigali Pelé Stadium saa 18:00, nibwo ikipe y’ igihugu Amavubi y’ abatarengeje imyaka 23 (Amavubi U23) yakiriye Ikipe y’ igihugu ya abatarengeje imyaka 23 yo mugihugu cya Sudan.
Ikipe y’ igihugu Amavubi yatangiye umukino igaragaza imbaraga n’ubushake bwo gushaka intsinzi kuva ku munota wa mbere. Ahagana Ku munota wa 10, nibwo Niyigena Abdul yafunguye amazamu atsinda igitego cyiza cyaturutse kuri koruneri yari itewe na Muhoza Daniel, usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports. Igice cyambere cyaje kurangira aya ma ekipe yombi agiye kuruhuka ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri ubwo cyatangiraga Amavubi yakomeje gusatira izamu rya Sudani cyane agaragaza imbaraga nyinshi, ahagana Ku munota wa 47, Shingiro Honoré yaje gutsindwa igitego cya kabiri, ashimangira ubukana bw’u Rwanda muri uyu mukino.
Nubwo Sudani yagerageje kwihagararaho no gushaka uburyo bwo kwishyura, Amavubi yakomeje kuba maso bituma abakinnyi ba Sudani batabona amahirwe menshi yo gutsinda.mu gihe Sudani yageragezaga gushaka uko yishyura ariko ikabura uburyo bufatika bwo kugera ku izamu
Mu minota ya nyuma y’umukino, Sindi Paul Jesus yashyize akadomo ku ntsinzi y’Amavubi ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ahagana ku munota wa 78, ari Nakoe uyu umukino waje kurangira Ikipe y’ igihugu Amavubi y’ abatarengeje imyaka 23 itsinze Ikipe ya Sudan U23 ibitego 3-0.

Iyi ntsinzi iha Amavubi U23 amahirwe akomeye mbere y’ Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 6 Ukwakira 2026, ukazabera i Juba muri Sudani y’Epfo aho Sudani izaba isabwa gutsinda ibitego byinshi kugira ngo yisubize amahirwe. U Rwanda nirwitwara neza ruzakomeza mu cyiciro gikurikiraho cy’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Abafana bari bitabiriye uy’ umukino bashimye imyitwarire myiza abakinnyi bagaragaje ndetse n’ ubuhanga bw’ umutoza Eric Nshimiyimana bagaragaza ko bafite icyizere cy’uko Amavubi U23 ashobora gukomeza urugendo rugana mu Misiri. Intsinzi ingana n’ ibitego 3-0 yerekanye ko u Rwanda rufite ikipe y’urubyiruko ifite impano, ubushake n’ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru.

Amakipe yombi azongera guhura mu mukino wo kwishyura uzabera i Juba muri Sudan y’Epfo aho Sudani izaba isabwa gutsinda ibitego byinshi kugira ngo igarure amahirwe yokubona itike yerekeza mugikombe cya Africa mu gihe Amavubi U23 azaba ashaka kurinda umusaruro yagezeho no kwerekeza mu cyiciro gikurikira cy’amarushanwa.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




