Kamonyi : Umwana w’imyaka 7 yatwawe n’amazi y’Umugezi wa Nyakagunda arapfa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko ku mugoroba wo ku wa 29 Nzeri 2026, nyuma y’imvura, bakiriye inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka irindwi witwa Ishimwe Brayan, wagwiriye mu Mugezi wa Nyakagunda uri hagati ya Runda na Rukoma, agapfa.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, ubuyobozi bwamenye iby’urupfu rw’uyu mwana, bugasanga yaguye mu Mugezi wa Nyakagunda ubwo yashakaga kuwambuka, amazi akamurusha imbaraga akamutwara, nyuma akaza kuboneka yapfuye.
Yagize ati: “Ishimwe Brayan yari umwana wa Nsabyamahoro Silas, ufite imyaka 34, na Mukanoheri Seraphine, ufite imyaka 26. Uyu mwana yari asanzwe abana na nyirakuru witwa Mukaremera Drocella, ufite imyaka 77.”
Abatanze amakuru bavuga ko batazi neza igihe uyu mwana yagendeye. Bavuga ko bumvise abantu batabaza bavuga ko Mugezi wa Nyakagunda, uri hagati ya Runda mu Kagari ka Kagina n’Umurenge wa Rukoma, wari utwaye umuntu.
Ishimwe Brayan yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Murehe Protestant. Ku munsi w’ibyago, yari yagiye kwiga mu gitondo.


Abaturage bavuga kandi ko uyu mwana yari kumwe n’undi mwana witwa Irakoze Claude, uri mu kigero cy’imyaka 10. Bavuga ko ubwo ubuyobozi bwatangiraga kumushakisha, atahise aboneka, kuko na we yari yagizweho ingaruka n’ayo mazi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageze aho ibyago byabereye, ruvugana n’ababyeyi b’uyu mwana. Bavuze ko nta muntu bazi bafitanye ikibazo ku buryo bakeka ko hari uwaba yagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo. Bavuze ko ahubwo bakeka ko umwana yatwawe n’amazi ubwo yageragezaga kwambuka uwo mugezi.
Uretse RIB, aho ibyago byabereye hageze n’izindi nzego zirimo inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu, DASSO na Polisi.

YANDITSWE NA UZABAKIRIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *