Joshua Baraka yifuza guhuza Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine mu ndirimbo imwe

Sangiza iyi nkuru

Joshua Baraka umwe mubahanzi bagezweho mu gihugu cya Uganda yatangaje ko zimwe mu nzozi afite zikomeye yagize kuba akiri muto ari ukubona ibihangange bitatu bikora umuziki muri Uganda, Jose Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine, Ari ukubona aba bose bahuriye mu ndirimbo imwe, yavuze ko byaba ari amateka akomeye mu muziki wa Uganda.

Joshua Baraka mu busanzwe yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Nana”, yagaragaje ko aba bahanzi bazwi nka “Big 3” baramutse bahuriye mu ndirimbo imwe byaba ari uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere umuziki wa Uganda, bityo kongera kubabona bakorana byatanga ishusho nshya y’ubumwe mu ruganda rw’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Joshua Baraka yagize ati: “Nifuza kubona Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine bahurira ku ndirimbo imwe. Byaba ari ibintu bidasanzwe.”

Yasobanuye ko n’ubwo byagorana kubahuza icyarimwe muri studio, buri wese ashobora gufata igice cye ukwacyo, nyuma bakabihuza bikavamo indirimbo imwe ihuriweho na bose.

Icyifuzo cya Joshua Baraka kije mu gihe aba bahanzi bamaze imyaka myinshi bafite umubano utari mwiza. Jose Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine bagiye bahangana mu muziki, ndetse Bobi Wine na Bebe Cool bakomeje no kutavuga rumwe mu bya politiki kuva Bobi Wine yatangira ibikorwa bya politiki.

Joshua Baraka yagaragaje nubwo baba bafitanye amakimbirane hari icyizere ko bashobora gushyira ku ruhande ibyo batumvikanaho bagakorera hamwe kubwo guharanira inyungu z’umuziki wa Uganda.

Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bafite amateka yo gukora indirimbo ku giti cyabo na Chameleone ndetse na Bobi Wine, gusa umubano we na Bobi Wine waje kuzamo agatotsi bitewe n’uko bombi bafite imyemerere ya politiki itandukanye.

Joshua Baraka ntiyagarukiye ku ndirimbo gusa, ahubwo yavuze ko yifuza no kubona aba bahanzi bakora ibitaramo bahuriyeho, bakazenguruka Uganda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *