Umuhanzikazi Bwiza Aimerance yifurije Bob Pro na Kelia urugo ruhire mu bukwe bwabo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Bwiza Aimerance ya ririmbiye  anashimisha abitabiriye ubukwe bwa Bob Pro na Tuyizere Kelia, abinyujije mu ndirimbo ye yamenyekanye cyane yise “Best Friend”, yakoranye n’umuhanzi The Ben.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo Bob Pro, umwe mu bahanga batunganya amajwi (Producer) bafite izina rikomeye n’ uruhare mu muziki w’u Rwanda no mu karere, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Tuyizere Kelia. Ibirori byitabiriwe n’ imiryango, inshuti, abavandimwe ndetse n’abantu batandukanye bakora mu ruganda rw’imyidagaduro n’ abanyamakuru.

Bwiza Aimerance ni umwe mu bahanzikazi beza mu muziki nyarwanda, wasusurukije abageni n’abari bitabiriye ibi birori. Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo “Best Friend”, maze ayihurizaho n’abari aho mu byishimo byinshi, anifuriza Bob Pro na Kelia kugira urugo rurangwa n’urukundo, kubahana no kuramba mu isezerano bagiranye.

Iyo uvuze Bob Pro abanyarwanda bahita numva umuhanga mu bijyanye no gutunganya no kunoza amajwi y’indirimbo amaze imyaka itari mike akorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Uretse kuba umunyamwuga mu bijyanye na muzika, azwi kandi nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Bob Pro ubusanzwe witwa Bob Emmanuel yavukiye muri Uganda ahitwa Tooro. Ni umwana umwe kuri se. yize amashuri abanza muri Uganda ahitwa Kasese nyuma aza gukomereza mu Rwanda mu mashuri yisumbuye.

Arangije ayisumbuye, yahise ajya kwiga gucuranga piano mu Bubiligi. Ubu izina rye rimaze gutumbagira ku buryo abahanzi bakomeye bamutegera rutemikirere akajya kubakorera indirimbo mu mahanga. afite umwihariko wo kuba azwiho kuba ari we wa mbere mu Rwanda mu gukora Mixage na Mastering by’indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye.

Tuyizere Kelia, uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Kelliah, ni umwe mu bakobwa bamaze igihe mu muziki ariko utarigeze uhirwa n’ubwamamare. Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo nka Gitego na Ndabizi yakoranye na Alyn Sano. abari bitabiriye ibi birori bifurije Bob Pro na Kelia  kuzagira urugo ruhire, ndetse rukomeye kandi ruzarangwa n’ibyishimo ndetse n’urukundo ruzahoraho.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *