Kayonza: Abantu babiri bagwiriwe n’ ikirombe barapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru tariki 18 ukwakira 2026 nibwo amakuru y’ uko hari abakoraga ubucukuzi butemewe bagwiriwe n’ ikirombe bagapfa.
Ni ibyabereye mu kagari ka Bugambira mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza ahari hasanzwe hakorerwa ubucukuzi na company Bugambira Mines Ltd.


Umwe mu batanze amakuru yavuze ko amakuru bayamenye sa tanu z’ ijoro.
Yagize ati” Hari sa tanu z’ ijoro ubwo batubwiraga ko hari abacukuraga bakaba bagwiriwe n’ ikirombe muri company, twahageze dusanga ibikoresho bakoresha biri hejura batubwira ko Kigwiriye abagera kuri batandatu, Police yahageze dukuramo babiri bapfuye undi we yari yakomeretse cyane”

Akomeza avuga ko mu bapfuye harimo umwe wari usanzwe ari umukozi wa company wari wiriwe akora byemewe bugeze nijoro asubira mu kirombe mu buryo butemewe.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko kubera ikibazo cy’ umishahara muke bahembwa na company birangira bagiye kwiba amabuye mu kirombe ari nayo mpamvu umwe mu bakozi nawe yishwe n’ ikirombe.
Umuyobozi w’ agateganyo w’ akarere ka Kayonza Hategekimana Fred yaburiye abaturage abasaba kwirinda ibikorwa by’ ubujura bw’ amabuye ko bakwiye kwegera company ikabaha akazi.
Yagize” Birababaje kuba abantu babiri bahise bahatakariza ubuzima, undi akaba yakomeretse ari ku bitaro bya Rwinkwavu, turasaba abaturage bacu kuzibukira ubucukuzi butemewe kuko nta keza kabwo, nibagane company ibahe akazi, kugira ngo twirinde ibibazo nk’ ibi.”

Aba babiri baje biyongera kuri bane bamaze iminsi bahitanywe n’ ibirombe muri ibi byumweru bibiri muri Kayonza, barimo batatu baguye mu kirombe cya Rwinkwavu Mining Corporation n’ undi wagwiriwe n’ ikirombe aharata muri Rwinkwavu

Abapfuye ni Mugabo Celestin w’ imyaka 33, Hatangimana Jean Paul w’ imyaka 20 mu gihe Iradukunda Andre w’ imyaka 26 we akirwariye ku bitaro bya Rwinkwavu

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *