Nyabihu: Abaturage ba Mukamira bavuga ko ibisambo bibamburira mu ishyamba ry’inturusu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Kagari ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura n’ubwambuzi bakorerwa n’abantu bihisha mu ishyamba ry’inturusu riri hafi ya Gare ya Mukamira, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko hari abantu bihisha mu mikoki no mu ishyamba ry’inturusu riherereye mu Mudugudu wa Kazuba, bakajya batega abagenzi n’abandi baturage, bakabambura ibyo bafite. Bavuga ko rimwe na rimwe abo bakekwaho ubu bwambuzi baba bitwaje imbwa, ibintu bavuga ko bibongerera ubwoba.

Iryo shyamba riherereye mu Kagari ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira, ku ntera itarengeje metero 200 uvuye kuri Gare ya Mukamira.

Bamwe mu baturage bahuye n’iki kibazo n’abandi batuye muri ako gace bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo, bagaragaza ko iryo shyamba ryahindutse ahantu abantu bakekwaho ubujura n’ubwambuzi bihisha kugira ngo batege abaturage.

Bavuga ko iki kibazo kibabangamira cyane cyane mu gitondo no ku mugoroba, igihe baba bagenda bajya mu mirimo yabo cyangwa bataha, bityo bagasaba inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubafasha kugira ngo bongere gutembera nta bwoba.

Aba baturage basaba ko hakorwa ingamba zifatika zo guhangana n’ubu bwambuzi, hagamijwe kurinda ubuzima n’iby’abandi by’abahatuye, ndetse no kubafasha gukora imirimo yabo ya buri munsi batekanye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yari yabwiye umunyamakuru ko aza kumuha amakuru arambuye kuri iki kibazo, agaragaza ko icyo gihe yari ahugiye mu zindi nshingano.

Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yari imaze gutegurwa, uyu muyobozi yari atarasubiza telefoni y’umunyamakuru kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo by’umutekano bivugwa n’abaturage bo muri aka gace.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ubu bwambuzi bukibangamiye imibereho yabo, imigendere yabo ya buri munsi n’ibikorwa by’iterambere, bagasaba ko hashyirwaho ingamba zo gukumira ibyaha no kongera umutekano.

Mu bihe byashize, Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yari yaragaragaje ko ubwambuzi bwagabanyutse cyane nyuma y’ingamba zo guhangana n’inzoga z’inkorano.

Nubwo bimeze bityo, abaturage bo muri aka gace ka Mukamira bavuga ko ikibazo cy’ubwambuzi kigihari kandi ko bakeneye ubufasha bw’inzego zibishinzwe kugira ngo kirandurwe.

Haracyategerejwe ibisobanuro by’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ku ngamba ziteganyijwe zo gukemura iki kibazo no gukaza umutekano muri aka gace.

YANDITSWE NA NTIHABOSE JEAN MARIE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *