Kayonza: PSF n’ abayobozi b’ imirenge basinyanye amasezerano y’ Imikoranire

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2026 nibwo mu karere ka Kayonza hasinywe amasezerano y’ imikoranire hagati y’ urugaga rw’ abikorera PSF n’ abanyamabanga nshingwabikorwa b’ imirenge igize akarere ka Kayonza.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ umuyobozi w’ akarere w’ agateganyo w’ Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred ndetse n’ ubuyobozi bwa PSF mu ntara y’ Iburasirazuba.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Murama Bizimana Claude usanzwe ahagarariye abayobozi b’ imirenge mu karere ka Kayonza avuga ko aya masezerano bayitezeho umusaruro mu guteza imbere umuturage.
Yagize ati “Ikigamijwe cyane ni iterambere ry’ umuturage, PSF dufatanya mu bikorwa bitandukanye cyane cyane nk’ icyo kwiteza imbere bazana ibicuruzwa bakabishyikiriza abaturage, ibiri kure bakabyegereza hafi, ikindi hari ubufatanye bwo gufasha abatishoboye haba muri gahunda ya girinka, haba muri Mutuelle, muri Ejo Heza ndetse no mu kuzamura imisoro y’ umurenge n’ akarere, ubwo bufatanye burahari tujyanamo.”


Umuyobozi w’ urugaga rw’ abikorere PSF mu karere ka Kayonza bwana Rugigana Jean Bosco avuga ko nubwo imikoranire yari ihasanzwe, aya masezerano aje gushimangira iyo mikoranire.
Yagize ati “Aya masezerano twitezemo umusaruro na cyane ko dufite gahunda y’ ibikorwa bitandukanye mu myaka igiye kuza birimo ishoramari rihuriweho, gukemura ibibazo by’ abaturage , aho hose ubufatanye burasanzwe ariko turifuza ko bugira uburemere mu rwego rwo guteza abaturage imbere.”


Bimwe mu bikorwa byakozwe na PSF mu mwaka ushize muri ya mikoranire, habaye kuremera abarokotse Genocide yakorewe abatutsi hatangwa inka 12, habaye ubufatanye mu gutegura kwakira imurikagurisha (EXPO) muri Kayonza, gutegura igikorwa kinini cy’ umunsi mpuzamahanga w’ amakoperative cyabereye nabwo muri Kayonza.

YANDITSWE NA KWIZERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *