Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Lionel Andrés Messi, yasezeye ku Ikipe y’Igihugu ya Argentine nyuma y’urugendo rwamaze imyaka irenga 20, asiga amateka akomeye ndetse n’ibyishimo byinshi yahaye igihugu cye.
Uyu mukinnyi w’ikirangirire yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu mu mukino wa gicuti Argentine yatsinzemo Benin ibitego 3-0 wabereye kuri Estadio Monumental i Buenos Aires. Ni umukino wahindutse ibirori byo gusezera kuri kapiteni wahesheje Argentine ibikombe bikomeye birimo n’Igikombe cy’Isi.
Abafana ibihumbi n’ibihumbi bari buzuye muri stade bamwakiriye mu buryo budasanzwe, bamwe bafite amarira mu maso, abandi baririmba izina rye, mu gihe isi yose yarebaga uburyo umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi mu mateka yasezeraga ku nshingano zo gukinira igihugu cye.
Mu ijambo rye ryakoze ku mitima ya benshi, Messi yavuze ko kutazongera kwambara umwambaro wa Argentine ari kimwe mu bihe bikomeye agiye kunyuramo. Yagize ati “Kutazongera kugaruka bizambabaza cyane. Iyo biza gushoboka nakomeza kuza ubuziraherezo, kuko gukinira Argentine ari cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose umukinnyi ashobora kugeraho.”
Aya magambo yakurikiwe n’amashyi menshi y’abari muri stade, mu gihe benshi batabashaga guhisha amarira yabo.Messi yavuze ko umuntu wa mbere yatekerejeho muri uwo mwanya ari se wamubaye hafi kuva agitangira urugendo rw’umupira.
“Uyu ni umwanya urimo amarangamutima menshi. Ikintu cya mbere natekerejeho ni data.”
Yagarutse ku kuba Argentine yaratsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, ahakana ibihuha byavugaga ko hari ibidasanzwe byabaye muri uwo mukino.
“Nta kidasanzwe cyabaye nk’uko bamwe babivuga. Twatanze imbaraga zose twari dufite. Umukino twakinnye n’u Bwongereza wari watunaniye cyane haba ku mubiri no mu mutwe. Twarwanye nk’uko dusanzwe tubigenza ariko ntitwabashije gutwara igikombe. Icyakora nta wagira amakenga ko buri mukinnyi yatanze ibyo yari afite byose ku bw’uyu mwambaro.”
Messi yashimiye bagenzi be bakinanye imyaka myinshi, avuga ko ari bo bafatanyije kugera ku ntsinzi zitandukanye zanditse amateka muri ruhago ya Argentine.
“Nta kindi nsigaranye uretse kubashimira. Kwambara uyu mwambaro imyaka 20 byansobanuriraga byinshi. Sinigeze ndeka kuwurwanira no guharanira gukinira igihugu cyanjye.”
Yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo kuzenguruka igihugu cye ndetse n’isi yose kubera umupira w’amaguru, ibintu yavuze ko azahora ashimira. “Ndashimira bagenzi banjye twabanye. Ni abarwanyi badahwemye gutanga byose kugira ngo Argentine igere ku ntsinzi.”
Messi yanibukije abari bitabiriye ibi birori ndetse n’ isi yose muri rusange ko inzozi ze zikomeye zari ugutwara Igikombe cy’Isi, kandi ko kuzigeraho ari kimwe mu bintu azahora yishimira.
“Igikombe cy’Isi twatwaye cyarenze ibyo nari narigeze ntekereza. Twabaye ba nyampinga b’isi kandi ni inzozi zabaye impamo.”

Nubwo urugendo rwe mu ikipe y’igihugu rurangiye, yasabye abakiri bato bazakomeza gukinira Argentine kurangwa n’ubumwe no gukorera hamwe. “Kugira ikipe ikomeye bisaba kubanza kugira ubumwe. Hari abantu bahora bifuza kubona ikipe y’igihugu itsindwa, ariko ntitugomba kubaha ayo mahirwe.”
Umukino wa nyuma wa Messi waranzwe n’ibyishimo byinshi kuko yanatsinze igitego cya nyuma mu mateka ye mu ikipe y’igihugu nkuko yabyifuzaga ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, afasha Argentine gutsinda Benin ibitego 3-0.
Mbere y’uko umukino utangira, hirya no hino muri Argentine habaye ibirori byo kumusezeraho. Mu mujyi wa Rosario yavukiyemo, kajugujugu yatembereje mu kirere umwambaro munini wa nimero 10, mu gihe abafana bo mu gihugu hose bizihizaga uwo mukinnyi wahinduye amateka ya ruhago.

Messi asoje urugendo rwe asize yambaye umwambaro wa Argentine mu gihe kirenga imyaka makumyabiri 20, ayihesha ibikombe bitandukanye ndetse aba umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu mateka y’umupira w’amaguru. Nubwo atazongera gukinira ikipe y’igihugu, umurage we uzakomeza kubaho mu mitima y’abafana ndetse no mu mateka ya ruhago, aho benshi bamufata nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yigeze kubona.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




