Nelly Wilson Misago Umuyobozi wa Zacu Entertainment ndetse akaba n’umwe mu bashinze Zacu TV yashyizwe mu banyamuryango ba International Academy of Television Arts & Sciences (IATAS), umuryango mpuzamahanga utegura ibihembo bya International Emmy Awards.

Nelly Wilson Misago Mu butumwa yasangije aba mukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, yavuze ko yishimiye cyane kwinjira muri uyu muryango, avuga ko ari amahirwe azamuhuza n’abanyamwuga bo ku rwego mpuzamahanga mu ruganda rwa sinema na televiziyo. Yavuze kandi ko yiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa n’intego z’uyu muryango.
yagize ati: “Ni ishema kuri njye nk’umwe mu bakora sinema, by’umwihariko iz’uruhererekane zica kuri televiziyo. Ni irindi jwi u Rwanda rwungutse ku ruhando mpuzamahanga muri sinema.”
International Academy of Television Arts & Sciences yashinzwe ahagana mu mwaka wi 1969, ikaba ari umuryango udaharanira inyungu ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uhuza abayobozi n’inzobere zirenga 900 zikora mu itangazamakuru, televiziyo na sinema, zituruka mu bihugu bigera kuri 70.

Nelly Wilson Misago amaze imyaka myinshi ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya sinema nyarwanda. Yakoze anatunganya Filime z’ uruhererekane zirimo Inshuti, Seburikoko, City Maid, Indoto na Ejo Si Kera. yagize uruhare rukomeye mugihe Zacu TV yashingwaga.

Kwinjira muri International Academy of Television Arts & Sciences itegura Emmy Awards bisaba kuba umuntu afite ubunararibonye mu buyobozi bw’ikigo gikora mu rwego rwa televiziyo cyangwa sinema nibura imyaka ibiri, kandi agashyigikirwa n’umwe mu banyamuryango basanzwe. Dosiye y’umukandida isuzumwa n’akanama kabishinzwe mbere yo kwemezwa n’Inama y’Ubuyobozi.

Abanyamuryango ba International Academy of Television Arts & Sciences itegura Emmy Awards
bahabwa amahirwe yo kwitabira inama n’ibiganiro mpuzamahanga, guhura n’abayobozi b’ibigo bikomeye bikora mu rwego rwa televiziyo na sinema, ndetse bamwe bakagira uruhare mu gutoranya abahatanira n’abegukana ibihembo bya International Emmy Awards.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI



