Mu Kagari ka Bukoro, Umurenge wa Mbogo, Akarere ka Rulindo, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Harumyumukiza Jean De Dieu, wari umaze ibyumweru bitatu gusa akoze ubukwe. Bivugwa ko yiyahuye anywa umuti wica udukoko uzwi nka Rocket.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 30 yanyweye uwo muti, abaturage n’abayobozi bamugejeje kwa muganga ku Bitaro bya Rutongo, ariko abaganga ntibabasha kurokora ubuzima bwe.
Nyirumuringa Pierre Dimien, uyobora Umurenge wa Mbogo, yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo bayamenye maze bagahita batabara.
Yagize ati: “Amakuru twayamenye. Uyu mugabo w’imyaka 30 yakoze ubukwe tariki ya 22 Kanama 2026, ariko nyuma twatunguwe no kumva ko yanyweye umuti wica udukoko uzwi nka Rocket, arapfa.”
Uyu muyobozi yavuze ko hari amakuru atangwa nk’impamvu ishobora kuba yarateye uyu mugabo kwiyahura, ajyanye n’amafaranga y’ibihumbi 500 yari yarabitse mu itsinda.

Ati: “Uyu mugabo yari abitse amafaranga y’ibihumbi 500 mu itsinda. Ayo mafaranga yaje kuyakoresha mu bukwe, nyuma bayamwishyuza arayabura. Turakeka ko bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.”
Abaturage bo muri aka gace na bo bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yaragize ikibazo nyuma yo gukoresha amafaranga y’itsinda mu bukwe bwe, akaza kuyabura ubwo yayasubizaga.
Bivugwa kandi ko mbere y’ubukwe yari yasabye umuryango we kumufasha mu myiteguro, ariko ntubashe kumufasha uko yabishakaga, bityo agahitamo gukoresha amafaranga atari aye.
Icyakora, impamvu nyirizina yatumye Harumyumukiza Jean De Dieu yiyahura ntiratangazwa ku buryo bwemejwe, kuko amakuru atangwa n’abayobozi n’abaturage agaragaza gusa ibyo bakeka.
INKURU YA UZABAKIRIHO CHARLES



