Ngoma: Hatangijwe igihembwe cy’ ihinga 2027 A

Sangiza iyi nkuru

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Rukira aho cyibanze ku gutera imbuto y’ ibigori mu butaka bwahujwe kikaba icyanya cyuhirwa cya Ngoma 22.


Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’ inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, Kazarwa Gertrude, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.


Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ ihinga 2027 A, Honorable Geltulde Kazarwa yagaragaje ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu, ashimangira ko iterambere ry’umuryango rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Iki gikorwa ntabwo ari umuhango gusa, ahubwo ni ukwerekana ko ari umwanya wo kongera kubibutsa ko imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage biba ari ubukungu bw’igihugu. Iyo umuturage ateye imbere, iyo ahinze aba ari iterambere ry’Igihugu. Buri muryango iyo uteye imbere, biba bivuga ko ari Igihugu gitera imbere.”
Yashimiye abahinzi bo muri aka karere uburyo biteguye igihembwe cy’ihinga hakiri kare, bagatunganya imirima yabo mbere y’uko imvura igwa.

Honorable Geltulde Kazarwa
Yabibukije ko nubwo iki gihembwe cyaranzwe n’ihindagurika ry’ikirere n’imvura yatinze kugwa, bagomba gukomeza guhinga ubutaka bwose bushoboka kandi bagakoresha neza amazi yo kuhira.
Ati: “Ni ngombwa ko ubutaka bwose buhingwa, ahahingwa hose, ahashoboka ni ngombwa ko hakubitwa isuka, huhirwe imyaka imere. Icyo ngicyo kizaduha kugira umusaruro no kutifata mapfubyi mu gihe cyo gusarura. Ndashaka ko amazi yo kuhira mufite muyakoresha neza, ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu ahari amazi akoreshwa neza.”
Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ ubworozi RAB gitangaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, ubutaka buzahingwa bungana na hegitari 765,138. Muri ubu buso,Intara y’Iburasirazuba yihariye hegitari 247,493.Ibigori bizahingwa kuri hegitari (Ha) 270,289 ibishyimbo kuri Ha 344,405, ibirayi kuri Ha 61,514, imyumbati Ha 56,893,umuceri kuri Ha 14,069 ,soya kuri Ha 5,112,Ingano kuri Ha 4,466 n’imboga kuri Ha 8,390.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *