Abaguye mu kirombe ni Hafashimana Fabien w’ imyaka 27, Hakizimana Samuel w’ imyaka 25 na Ntibayazi Pascal w’ imyaka 23 aho kuri ubu bakiri gushakishwa.

Aba baguye mu kirombe gisanzwe gikorerwamo na company y’ ubucukuzi Rwinkwavu Mining Corporation Ltd isanzwe ikorera ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.
Rwagasana Emmanuel usanzwe ukora ubucukuzi muri iyi company avuga ko ubwo byabaga yari ahari, akavuga ko ubwo abakozi binjiraga mu mwobo ari icumi, baje gucukura bagatobora bakagwa ku cyobo gisanzwe kiretsemo amazi, ayo mazi akabasanga aho bacukuraga akabuzurana, bamwe baroga abandi batatu basigaramo.
Yagize ati “Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ahagana sa tatu, nibwo binjiraga mu mwobo bagiye gucukura, baje rero gutobora ahasanzwe hari igisimu kirimo amazi, ayo mazi ahita abasanga mu mwobo arabuzurana, barindwi bavamo ari bazima, abandi batatu basigaramo, ubu nibo turi gushakisha.”

Umuyobozi w’ agateganyo w’ akarere ka Kayonza Hategekimana Fred wahageze, avuga ko nyuma yo kumenya iby’ iyo mpanuka habayeho ubutabazi bwihuse, ndetse ko hari ikizere ko abari mu mwobo baza kuboneka.
Yagize ati “Natwe twabimenye muri iki gitondo, icyo twakoze ni ugutumizaho imashini ngo dukogote amazi, urabona ko turi kuyayobereza hariya, amazi namara gushiramo, biraba byoroshye ko baboneka.
Akomeza avuga ko baza gufatanya n’ ubuyobozi bw’ iyi company gutabara imiryango y’ ababuze ababo. ati “Ubusanzwe aba bakozi bari bafite ubwishingizi, basanzwe bakora byemewe n’ amategeko, igihari ni ugufatanya n’ iyi company mu gufata mu mugongo imiryango y’ ababuze ababo nkuko amategeko abigena.
Amakauru Ikirezi Media yaje kumenya ni uko icyo cyobo batoboye ari nacyo cyatumye amazi abasanga mu myobo, ni kimwe mu byo ababirigi bahoze bacukuramo amabuye kitari kigikoreshwa, ari nayo mpamvu kiretsemo amazi.

YANDITSWE NA UZABAKIORIHO CHARLES




