Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukomeza ingamba zo gukemura imbogamizi zikigaragara mu makoperative no mu bigo by’imari biciriritse, hagamijwe kunoza imikorere yabyo, kongera umusaruro no gushishikariza abanyamuryango umuco wo kwizigamira no kwiteganyiriza ejo haza

Ibi biri mu bikorwa byo kwegera amakoperative hirya no hino mu gihugu, biyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), kigamije kumenya imbogamizi ahura na zo no gushaka ibisubizo byafasha abanyamuryango kunoza imikorere yabo.
Ubu bukangurambaga bwatekerejweho nyuma y’uko hagaragaye imbogamizi zitandukanye abanyamuryango b’amakoperative bahura na zo, zirimo kubona igishoro, kwitabira ibikorwa by’amakoperative no kubaka umuco wo kwizigamira no kwiteganyiriza igihe kirekire.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje icyuho mu kubona imari
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yitabiraga inteko rusange ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yagarutse ku bibazo bikibangamiye imikorere y’amakoperative n’ibigo by’imari biciriritse.
Yagaragaje ko hakiri icyuho mu kubona imari itangwa n’ibigo by’imari biciriritse, ikibazo cy’ubwitabire bw’abanyamuryango mu bikorwa by’amakoperative, ndetse n’imbogamizi zijyanye no kwizigamira no kwiteganyiriza.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yafashe ingamba zo gukemura ibyo bibazo, zirimo guteza imbere ubwizigamire bw’igihe kirekire binyuze muri banki, ubwishingizi n’ubwiteganyirize.
Yagarutse kandi kuri gahunda ya Ejo Heza, igamije gufasha Abanyarwanda kwizigamira kugira ngo bazabashe kwiteganyiriza mu gihe kizaza.
Nk’uko yabitangaje, mu myaka itandatu ishize iyi gahunda imaze gukusanya amafaranga arenga miliyari 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

RCA yiyemeje guteza imbere amakoperative
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) bukomeje ibikorwa byo gukurikirana imikorere y’amakoperative no kumenya ibibazo ahura na byo, hagamijwe kuyafasha kurushaho gukora neza no kugera ku ntego zayo.
Ibi bikorwa bigamije guteza imbere amakoperative n’ibigo by’imari biciriritse, kongera umusaruro wabyo no kubifasha kugira imikorere irambye ituma abanyamuryango babibyaza umusaruro.
Kwegera amakoperative kandi bifasha ubuyobozi kumva ibitekerezo by’abanyamuryango, kumenya ibibabangamiye no gushaka ingamba zafatwa kugira ngo amakoperative arusheho kugira uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango n’ubukungu bw’igihugu.

Ukwakira kwahariwe kwegera amakoperative
Mu rwego rwo gukomeza ibi bikorwa, ukwezi k’Ukwakira 2026 kwahariwe kwegera amakoperative mu gihugu hose, hagamijwe kumva imbogamizi ahura na zo no kwakira ibitekerezo by’abanyamuryango ku buryo imikorere yayo yarushaho kunozwa.
Iki gikorwa cya RCA kigamije gushishikariza abanyamuryango b’amakoperative gukorera hamwe, guteza imbere imikorere iboneye no kugira umuco wo kwizigamira kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Ibi bikorwa bihuriranye n’ubukangurambaga bwo kwiteganyiriza binyuze muri gahunda ya Ejo Heza, bukangurira Abanyarwanda kwizigamira no gutegura neza ejo hazaza.
Guverinoma n’inzego bireba ziteze ko kunoza imikorere y’amakoperative, gukemura ibibazo byayo no guteza imbere ubwizigamire bizafasha abanyamuryango kongera ubushobozi bwabo mu bukungu no kubaka iterambere rirambye.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES



