Abaturage bo mu Karere ka Ngororero barasaba ko umuhanda wa Ngororero–Kabaya wangijwe n’imvura wasanwa, bavuga ko uko wangiritse bibagiraho ingaruka zirimo no kugorana kugera ku isoko rya Kabaya.
Ibi abaturage babitangarije umunyamakuru wa IkireziMedia.com, ubwo yageraga mu Murenge wa Hindiro, ahagaragara igice cy’umuhanda cyangiritse.
Aba baturage bavuga ko imvura yaguye yangije uyu muhanda, bigatuma kuwukoresha bibagora. Basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo usanwe, bongere bawukoreshe neza mu ngendo zabo za buri munsi.
Bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda ribagiraho ingaruka mu bikorwa byabo, by’umwihariko mu bijyanye no kugera ku isoko rya Kabaya, aho bajya kurangura cyangwa gucuruza ibicuruzwa bitandukanye.

Abaturage basanga gusanwa kw’uyu muhanda byafasha koroshya ingendo, ubuhahirane n’ibindi bikorwa by’ubukungu bibera muri aka gace.
IkireziMedia.com iracyakurikirana iki kibazo. Mu gihe twateguraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwari butarabonana n’umunyamakuru ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo. Tuzakomeza gukurikirana amakuru ajyanye n’iki kibazo, tunamenye icyo inzego zibishinzwe zivuga ku busabe bw’abaturage.





