Igisirikare cya Isiraheli cyatangiye ibikorwa bikomeye byo gusenya amazu, amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Hebron, mu gace ka West Bank kari munsi y’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Isiraheli, bituma imiryango amagana iva mu byayo, nk’uko abayobozi baho babitangaje.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umubare munini w’inyubako zasenywe n’imashini ziremereye z’igisirikare cya Isiraheli, aho umuhanda umwe wose ugaragara nk’uwasenywe burundu. Iki gisirikare kandi cyafunze inzira zimwe na zimwe zinjira n’izisohoka muri uwo mujyi, kigabanya ubwisanzure bw’abaturage bagera ku bihumbi 200 bawutuyemo.
Ibi bikorwa byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ku wa Gatanu, nyuma y’uko abagabo babiri b’Abanyapalestine bagabye igitero kuri bariyeri, bakica abasirikare babiri ba Isiraheli, abandi batatu bagakomereka. Abo bagabo bombi na bo bishwe.
Netanyahu yavuze ko inyubako ziri hafi y’ahagabwe icyo gitero n’izo mu duce abo bagabo bakomokamo zizashenywa.

Imiryango irenga 1,000 yamaze kuva mu byayo
Umuyobozi w’umujyi wa Hebron, Youssef al-Jaabari, yatangaje ko abantu barenga 1,000 bamaze kwimurwa kubera ibyo bikorwa bya gisirikare byibanze mu duce twa Ein Deir Baha na Farsh al-Hawa.
Yavuze ko ibikorwa byo gusenya byibasiye amazu y’abaturage, ibikorwa by’ubucuruzi, inganda n’ibindi bikorwa remezo.
Al-Jaabari yongeyeho ko imiryango myinshi yahatiwe kurara hanze, ndetse bamwe bagategekwa kuva mu ngo zabo badatwaye ibinyabiziga byabo. Hari n’amazu yashyizweho ibimenyetso by’irangi ryatewe kugira ngo agaragazwe ko agiye gusenywa.
Uyu muyobozi yavuze ko akeka ko igisirikare giteganya kwimura abantu bagera ku 2,500 batuye mu gace k’ubutaka bwo mu mujyi kangana na kilometero kare 0.35.
Ku rundi ruhande, guverineri wa Hebron hamwe n’umuyobozi wungirije w’umujyi batangaje ko nibura imiryango 200 yari imaze kuva mu byayo.
Ibikorwa bya gisirikare bishobora kumara iminsi
Igisirikare cya Isiraheli (IDF) nticyahise gisubiza ubusabe bw’itangazamakuru rya BBC bwo kugira icyo gitangaza kuri ibyo bikorwa.
Gusa, mu itangazo cyashyize ku mbuga nkoranyambaga, cyavuze ko gifite ahantu henshi kigomba gukoreramo ibikorwa bya gisirikare muri West Bank, kandi ko ibyo bikorwa bishobora kumara iminsi myinshi.
Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Isiraheli n’Abanyapalestine akomeje kugira ingaruka ku mutekano, ku mibereho y’abaturage no ku miturire mu bice bitandukanye bya West Bank.Gusenya amazu y’Abanyapalestine bakekwaho kugaba ibitero ku Banya-Isiraheli muri West Bank ni imwe mu mikorere isanzwe y’igisirikare cya Isiraheli. Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Isiraheli yanenze iyo politiki, ivuga ko ishobora gufatwa nk’igihano rusange gihabwa abantu bose kubera ibikorwa by’abantu bake.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yagereranyije ibikorwa bya gisirikare biri kubera mu mujyi wa Hebron n’ibindi bikorwa byabereye mu nkambi z’impunzi z’Abanyapalestine mu majyaruguru ya West Bank mu 2025. Ibyo bikorwa byasize amazu amagana asenywe ndetse n’abantu ibihumbi mirongo bava mu byabo.
Ibi bibaye mu gihe umutekano muri ako karere ukomeje kuba mubi, mu gihe amatora rusange muri Isiraheli yari asigaje iminsi ine ngo abe.
Netanyahu, wubatse ubukangurambaga bwe bw’amatora ku isezerano ryo kubungabunga umutekano, yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rye byari biteganyijwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ahita ajya muri Hebron. Yagezeyo yambaye imyambaro irinda amasasu, anashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho yafatiwe aho ibikorwa byaberaga.
Mu butumwa bwe, Netanyahu yavuze ko abaturage bazavanwa mu duce tugomba gukorerwamo ibikorwa bya gisirikare, abasirikare bakajya mu mazu yose bashaka intwaro, bagakuraho ibyo bazasangamo ndetse bagasenya ibikorwa remezo byose bifitanye isano n’iterabwoba, nk’uko yabivuze.
Yagize ati: “Tuzimura abaturage, tujye mu nzu ku yindi, dukuremo intwaro tuzasangamo, kandi dukemure ikibazo cy’ibikorwa remezo byose by’iterabwoba tubisenye.”
Netanyahu yatangaje gahunda y’igikorwa kinini cya gisirikare
Netanyahu yatangaje kandi ko yasuzumye gahunda y’igikorwa kinini cya gisirikare muri West Bank, avuga ko ari cyo kinini kurusha ibindi kuva mu 1967. Icyakora, ntiyatangaje igihe icyo gikorwa gishobora kubera.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa muri Hebron biri muri iyo gahunda nini yatangaje.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Isiraheli i24, cyashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, Netanyahu yateye ubwoba Ubutegetsi bw’Abanyapalestine (Palestinian Authority), bucunga ibice bimwe na bimwe bya West Bank, avuga ko bubategerejeho “ikintu gikomeye cyane batunguwe”.
Ibyo Netanyahu yatangaje byakomeje kongera impungenge ku hazaza k’umutekano n’imibereho y’abaturage b’Abanyapalestine, cyane cyane ababa mu duce dushobora kwibasirwa n’ibikorwa bya gisirikare no gusenyerwa amazu.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES





