Polisi y’u Rwanda yakosoye imvugo y’uwavuze ko abanyamahanga n’Abanyarwanda badafatwa kimwe

Sangiza iyi nkuru

kuwa 24 ukwakira Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abanyamahanga bane bagaragaye bari kuri moto imwe mu Mujyi wa Kigali bashakishwa kugira ngo bakurikiranwe, ashimangira ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda, hatitawe ku bwenegihugu bwe.

Ibi yabitangaje nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo banyamahanga bane bari kuri moto mu gace ka Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, mu gihe amategeko agenga umutekano wo mu muhanda ateganya ko moto itwara abantu batarenze babiri, barimo uyitwaye n’uwo atwaye.

Aya mashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga n’uwitwa Leonidas, ukoresha izina rya Denyse_558, agaragaza imyitwarire y’abo bantu, avuga ko idakwiye kwihanganirwa kuko ishobora gutuma u Rwanda rugaragazwa nabi.

Mu butumwa bwe, Leonidas yanenze icyo gikorwa, yibaza impamvu abo bantu bagaragara bakora ibintu nk’ibyo, asaba inzego zishinzwe umutekano kubakurikirana no kubafatirana ingamba zikwiye.

Yagize ati: “Harya ubwo ngo RIB na Polisi y’u Rwanda mwaremeye ngo aba banyamahanga bakomeza kutwambika isura mbi. Ndahamya neza ko nta Munyarwanda wakora ibi… Ibaze abantu bangana gutyo bakazenguruka mu mihanda bari kuri moto.”

Polisi yahakanye ko abanyamahanga badahanwa

Mu gusubiza ibi bibazo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahakanye ko abanyamahanga bakora ibyaha cyangwa andi makosa mu Rwanda badahanwa nk’Abanyarwanda.

Yavuze ko buri wese ukorera amakosa mu Rwanda abihanirwa hakurikijwe amategeko, kandi ko hari n’igihe umunyamahanga ashobora gusubizwa mu gihugu cye bitewe n’amategeko abigenga.

Yagize ati: “Oya, si ko bimeze rwose! Abanyamahanga bakoze ibyaha cyangwa andi makosa hano mu Rwanda barahanwa, harimo no gusubizwa mu bihugu byabo. Abagaragaye muri aya mashusho twatangiye kubashakisha, kandi bazahanwa. Byumvikane ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Ibi bisobanuro bya Polisi bigaragaza ko yatangiye gushakisha abantu bagaragaye muri ayo mashusho kugira ngo hamenyekane ibyabaye, maze hafatwe ibyemezo bikurikije amategeko.

Polisi y’u Rwanda ishimangira ko amategeko agenga umutekano wo mu muhanda agomba kubahirizwa n’abakoresha umuhanda bose, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Kugendera kuri moto abantu barenze umubare wemewe bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayigenderaho n’abandi bakoresha umuhanda, bityo abarenze ku mategeko bakaba bagomba kubiryozwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

YANDITSWE NA ITANGISHAKA EMMANUEL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *