Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, yasabye abaturage bo mu turere dutandukanye tw’iyi ntara gukorana n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bishoboke gukumirwa mbere y’uko bikorwa, ndetse amatora akazagenda neza kandi mu mutekano.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yabereye mu Karere ka Huye, ahahuriye abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo. Abayitabiriye bibukijwe inshingano zabo mu gihe cy’amatora, zirimo kugira uruhare mu guhitamo abayobozi, kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano n’ituze.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique, yavuze ko abaturage bamaze igihe basobanurirwa ibijyanye n’amatora, uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abayobozi n’akamaro ko kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Yagize ati: “Tumaze iminsi dusobanurira abaturage bo mu byiciro bitandukanye ibijyanye n’amatora, kugira ngo basobanukirwe n’uburenganzira bafite bwo kwitorera abayobozi no kugira uruhare mu buyobozi bwabo. Abaturage barigishijwe bihagije.”
Nduwimana yasabye abaturage bemerewe gutora kugera ku masite y’itora ateganyijwe hakiri kare, anashishikariza abifuza kwiyamamaza gutanga kandidatire, by’umwihariko abagore n’urubyiruko, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu nzego z’ubuyobozi.
Yagize ati: “Turashishikariza abaturage gutanga kandidatire ari benshi, cyane cyane urubyiruko n’abagore, kugira ngo na bo bagire uruhare rugaragara mu buyobozi, aho kubiharira abagabo gusa.”
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’izindi nzego bireba, kugira ngo amatora azagende neza kandi arangwe n’ituze.
Yagize ati: “Turasaba abaturage kugira uruhare mu gukorana n’inzego z’umutekano n’izindi nzego bireba, kugira ngo amatora azagende neza kandi arangwe n’ituze.”

Na we, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yasabye abaturage kwirinda ibyaha bishobora kubangamira imigendekere y’amatora no gutanga amakuru ku gihe igihe cyose babonye ikintu gishobora guteza umutekano muke.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu gukumira ibyaha no kurinda ko amatora abangamirwa.

Amakuru yatanzwe agaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo hateganyijwe gukoresha abantu 18.206 bahuguwe bazafasha mu kuyobora amatora. Ibikoresho bizifashishwa mu matora na byo byari bimaze kugera ku masite yose ateganyijwe.
Ubufatanye bw’abaturage, inzego z’umutekano n’izindi nzego bireba ni bumwe mu buryo bugamije gutuma amatora arangwa n’umutekano, ituze n’iyubahirizwa ry’amategeko.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES





