Bugesera: Umusore w’imyaka 18 yapfuye nyuma yo gukubitwa inkoni mu mutwe ubwo bakinaga umupira

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 18 witwa Eric Nshimyumukiza wo mu Karere ka Bugesera, yapfuye nyuma yo gukubitwa inkoni mu mutwe na mugenzi we w’imyaka 16, ubwo bakinaga umupira w’amaguru.

Ibi byabereye mu Kagari ka Cyugaro, mu Murenge wa Ntarama, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026.

Amakuru avuga ko aba basore bagiranye amakimbirane ubwo bakinaga umupira w’amaguru, bituma umwe muri bo afata inkoni akayikubita mugenzi we mu mutwe.

Nyuma yo gukubitwa, Nshimyumukiza yahise agira ikibazo cy’ubuzima, ndetse nyuma aza kwitaba Imana.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yemeje ko ubuyobozi bwamenye iby’uru rupfu, avuga ko umuryango wa nyakwigendera uri gufashwa muri ibi bihe by’akababaro.

Yagize ati: “Umuryango ugize ibyago, mu muco abaturage aho atuye baratabara bagafatanya. Ibikenewe bataboneye ubushobozi na byo ubuyobozi burabunganira, nyakwigendera agaherekezwa mu cyubahiro gikwiye umuntu.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama bwatangaje kandi ko umusore w’imyaka 16 ukekwaho gukubita Nshimyumukiza yamaze gutabwa muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.

Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyateye amakimbirane hagati y’aba basore ndetse n’uko nyakwigendera yitabye Imana ntaramenyekana neza, mu gihe iperereza rigikomeje.

Abaturage basabwa kwirinda amakimbirane n’imvururu, cyane cyane mu bikorwa by’imyidagaduro, kugira ngo hirindwe impanuka n’ibikorwa bishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *