Ngoma: Imyemerere y’abiyita “abakusi” ikomeje guteza impungenge ku kwivuza no kujyana abana ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mudugudu wa Karwakasa, Akagari ka Kibare, Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyemerere y’abiyita “abakusi”, bavuga ko ituma bamwe muri bo batitabira gahunda za Leta zirimo kwivuza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kujyana abana mu ishuri.

Aba baturage bavuga ko iyi myumvire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abayifite ndetse no ku bana babo, cyane cyane igihe umuntu yanze serivisi z’ubuzima cyangwa umwana akabuzwa amahirwe yo kwiga.

Umugore wanze kujya kwa muganga yabyaye umwana wapfuye

Ku wa 25 Kanama 2026, umwe mu bagore bo muri aba biyita “abakusi”, wari utwite, ngo yafashwe n’ibise ariko yanga kujya kwa muganga.

Abaturage bavuga ko uyu mugore yanze kujya kwa muganga kubera imyemerere yabo, bavuga ko ngo ituma batemera ko abaganga ari bo babafasha mu gihe cy’uburwayi cyangwa igihe cyo kubyara.

Uyu mugore yaje kubyara umwana wapfuye.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibyabaye bibahangayikishije, kuko batinya ko imyemerere nk’iyi ishobora gukomeza gutuma abantu batitabira serivisi z’ubuzima, ndetse n’abana bakabura uburere n’uburezi bukwiye.

Umwe mu baturage yagize ati:

“Impamvu atagiye kwa muganga ni ukubera imyumvire y’abakusi. Nk’ubu ntibatanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé, kandi ntibashobora kujyana abana mu ishuri.”

Hari n’ibiribwa bavuga ko batarya

Abaturage bo mu Murenge wa Mutenderi bavuga kandi ko iyi myemerere igaragara no ku bijyanye n’imirire.

Bavuga ko hari ibiribwa bamwe mu biyita “abakusi” birinda kurya, birimo imyumbati n’ibishyimbo, bavuga ko ngo “biba byarasambanye”.

Byukusenge Alice, umwe mu baturage bavugwaho kuba mu biyita “abakusi”, akaba ari na we wagiye kwivuza nyuma yo gutwita akabyara umwana witabye Imana, avuga ko hari gahunda za Leta batemera.

Ati:

“Kujya kwa muganga no kutajyayo ni uburenganzira bw’umuntu.”

Ubuyobozi buvuga ko bukomeje ubukangurambaga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko buzi ikibazo cy’iyi myemerere, ndetse ko bukomeje kuganiriza abayifite kugira ngo bareke imyumvire ibabuza gukurikiza gahunda za Leta.

Niyonagira Anathalie, uyobora Akarere ka Ngoma, avuga ko iki kibazo cyagiye kigaragara kandi ko ubuyobozi bukomeje kugishakira umuti binyuze mu bukangurambaga.

Ati:

“Iki kibazo twagiye duhura na cyo. Iyi ni imyumvire y’ubuyobe, kuko babuza abana kwiga. Ni yo mpamvu duhora tubigisha kureka iyo myumvire.”

Ubuyobozi bushimangira ko gukurikiza gahunda za Leta, zirimo kwivuza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kujyana abana mu ishuri, ari ingenzi mu guteza imbere imibereho y’imiryango ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Imyemerere nk’iyi ivugwa no mu tundi turere

Ikibazo cy’abantu biyita “abakusi” ntabwo cyumvikanye mu Murenge wa Mutenderi gusa.

Abantu bafite imyemerere nk’iyi bagiye banavugwa mu tundi turere tw’u Rwanda, harimo Ruhango na Rutsiro, cyane cyane mu Murenge wa Mushubati.

Ibi bituma inzego z’ibanze zikomeza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage gukurikiza gahunda z’ubuzima n’uburezi, ndetse no kurinda abana kubuzwa uburenganzira bwabo bwo kwiga.

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko hakenewe ubukangurambaga burushijeho gukazwa, kugira ngo abafite iyi myemerere basobanurirwe akamaro ko kwivuza no guha abana amahirwe yo kwiga, mu gihe hubahirizwa n’uburenganzira bw’umuntu ku myemerere ye.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHAELES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *