Abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda bari mu myiteguro y’ibirori bikomeye biteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026, aho umuvangamiziki RJ The DJ, usanzwe ari DJ wihariye wa Diamond Platnumz, azasusurutsa abazitabira ibirori byo kwizihiza imyaka ibiri Paddock imaze ikorera mu Rwanda.
Ibi birori bizaba nyuma y’igitaramo cya Diamond Xperience kizabera muri parking ya BK Arena. Biteganyijwe ko Diamond Platnumz namara gutaramira abafana, abacyitabiriye bazakomereza mu birori bizabera i Paddock, aho RJ The DJ azaba ahari kugira ngo akomeze kubasusurutsa kugeza mu masaha y’ijoro.

RJ The DJ ni umwe mu bagize itsinda ry’abantu 30 baherekeje Diamond Platnumz mu rugendo rwe i Kigali. Uyu muvanga-muziki azwi cyane mu kuvanga indirimbo zitandukanye zikunzwe muri Afurika, ndetse no gutuma ibirori birushaho kuryohera ababikurikirana.
Abateguye ibi birori bavuga ko ari uburyo bwo gushimira abakiriya n’abakunzi ba Paddock bakomeje kuyitera inkunga mu myaka ibiri ishize imaze ikorera ku mugaragaro.

Uretse RJ The DJ, abazitabira ibi birori bazasusurutswa n’abandi bahanzi n’abavangamiziki barimo Bianca, Christelle na Divine, bazafasha gutuma iri joro rirangwa n’umuziki, imbyino n’imyidagaduro itandukanye.
Muri ibi birori kandi, abazabyitabira bazagira amahirwe yo kwishimira ibinyobwa bitandukanye bya Skol, mu rwego rwo kurushaho gutuma ibi birori bigira umwihariko.

Uku kuza kwa RJ The DJ i Kigali ni kimwe mu bikorwa byitezwe cyane n’abakunzi b’imyidagaduro, by’umwihariko abafana ba Diamond Platnumz n’abakunda umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ibirori biteganyijwe ko bizahuza abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino, bikaba umwanya wo kwizihiza imyaka ibiri Paddock imaze ikorera i Kigali ndetse no gukomeza guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




