Abaturage bakoze imirimo yo kubaka inyubako zitandukanye z’Akarere ka Rubavu, mu mirenge itandukanye, barasaba ko bahembwa amafaranga bavuga ko bamaze amezi atatu batarabona. Bavuga ko ubukene bumereye nabi ndetse bamwe bakaba batangiye guhura n’amakimbirane mu miryango yabo.
Aba baturage bavuga ko bakoze imirimo itandukanye mu bwubatsi bw’inyubako z’Akarere ka Rubavu, ariko amafaranga bakoreye akaba atarishyurwa nubwo bavuga ko hashize hafi amezi atatu.
Bavuga ko kuba batarishyurwa byabagizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi, kuko hari abo byatumye babura ubushobozi bwo kwishyura ibikenewe mu ngo zabo no kubona ibibatunga.
Umwe muri bo yagize ati: “Tumaze igihe dukora ariko amafaranga twakoreye ntiturayabona. Ubuzima buragenda bugorana kuko buri wese aba afite ibyo agomba gukemura mu rugo. Turasaba ko ikibazo cyacu cyakemuka tukabona amafaranga yacu.”

Bavuga ko ikibazo cy’amafaranga cyateje amakimbirane mu miryango
Aba baturage bavuga ko gutinda kwishyurwa byatumye bamwe batangira guhura n’ibibazo mu miryango, ndetse hakaba n’abavuga ko byabateye amakimbirane kubera kubura amafaranga yo gutunga ingo zabo.
Basaba ubuyobozi n’abafitanye amasezerano yo kubaka izo nyubako kwihutisha kwishyura, kuko bavuga ko amafaranga basaba atari ubufasha ahubwo ari umusaruro w’imirimo bakoze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko agiye kuvugana na ba rwiyemezamirimo bafite ikibazo cy’amafaranga y’abaturage, kugira ngo ikibazo gikemuke vuba.
Yavuze ko intego ari uko bitarenze ibyumweru bibiri abaturage baba bamaze kubona amafaranga yabo yose.
Ati: “Tugiye kuvugana na ba rwiyemezamirimo kugira ngo iki kibazo gikemuke. Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, turizera ko abaturage bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga yabo yose.”
Ku ruhande rwa rwiyemezamirimo Tuyisenge Felix, umwe mu bashyirwa mu majwi n’aba baturage, ntitwabashije kumuvugisha kuri telefone ngo atange ibisobanuro ku mpamvu zatumye amafaranga y’abakozi atishyurwa.
Ikibazo cy’abakozi bakora imirimo itandukanye ariko bagatinda guhembwa cyangwa ntibishyurwe, ni ikibazo cyagiye kigarukwaho n’abayobozi batandukanye.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 24 Kanama 2026, na we yagarutse ku kibazo cyo gutinda kwishyura abantu baba bakoze imirimo, asaba ko iyi myitwarire ikosorwa vuba.
Kuri aba baturage bo mu Karere ka Rubavu, icyifuzo cyabo ni kimwe: ko amafaranga bakoreye bayahabwa vuba kugira ngo babashe gukemura ibibazo by’ingutu biri mu miryango yabo.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES




