Umusore w’imyaka 19 witwa Ntezimana Jean Claude yarohamye mu mugezi w’Akagera, nyuma yo kujya koga ubwo yari avuye guharira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga cya Cyakagera, mu Murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma.
Iyi mpanuka yabereye mu gishanga cya Cyakagera, ahanyura umugezi w’Akagera ugabanya u Rwanda n’u Burundi.
Amakuru avuga ko Ntezimana yari yajyanye n’abandi baturage guharira ubwatsi bw’amatungo. Bamaze kurangiza imirimo, uyu musore yagiye ku mugezi gukaraba mu maso, ariko nyuma afata umwanzuro wo kujya koga.
Umwe mu baturage bari kumwe na Ntezimana yavuze ko yabanje gukaraba mu maso, nyuma akababwira ko ashaka kubereka ko azi koga.
Yagize ati: “Nyakwigendera Ntezimana Jean Claude twazanye guharira aha. Tumaze kurangiza guharira, ajya gukaraba mu maso muri uyu mugezi w’Akagera. Agezemo ati: ‘Ngiye kubereka ukuntu nzi koga.’ Ni bwo yahise arohama.”
Abari aho ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera bagerageje kumurohora, ariko ntibabasha kumufasha, maze ararohama.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeje ko bwamenye iby’uru rupfu, busaba abaturage kwirinda kwishora mu migezi, cyane cyane ahantu hatari ubwirinzi bwabafasha mu gihe habaye impanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abaturage, by’umwihariko abana, kwirinda kujya koga mu migezi n’ahandi hantu hashobora guteza impanuka.

Yagize ati: “Nk’uko duhora tubisaba, kujya koga mu mazi udafite ubwirinzi ni ikintu kibi cyane kuko gishobora gutera urupfu, nk’uko duhora tubibona. Turasaba cyane cyane ababyeyi kurinda abana no kwirinda kubohereza ku migezi. Ariko n’abakuru na bo bakwiye kwirinda kujya mu mazi, kuko amazi nta muntu ujya uyamenyera.”

Kugeza ubwo iyi nkuru yatunganywaga ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026, umurambo wa Ntezimana Jean Claude wari ukiri mu mazi y’umugezi w’Akagera wari utaraboneka. Abaturage ndetse n’abandi bari bakomeje ibikorwa byo kuwushakisha.





