Rwamagana: Uwapfiriye mu kiyaga cya Muhazi kubera imvubu yabonetse

Sangiza iyi nkuru

Umurambo wa Gasagure Evariste, bivugwa ko yishwe n’imvubu ubwo yarimo kuroba mu Kiyaga cya Muhazi, wabonetse nyuma y’iminsi itanu ibikorwa byo kumushakisha bikomeje. Yashyinguwe nyuma y’uko inzego zibishinzwe zikoze isuzuma.

Abaturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, baruhutse umutima nyuma y’uko umurambo wa Gasagure Evariste wabonetse, nyuma y’iminsi itanu bari bamaze bategereje ko waboneka.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo Gasagure Evariste na Mbarushimana Jean Bosco bari mu gikorwa cyo kuroba mu Kiyaga cya Muhazi, bagasagarirwa n’imvubu bari mu bwato.

Amakuru yatanzwe avuga ko Gasagure Evariste yahise apfa, mu gihe Mbarushimana Jean Bosco yakomeretse ku kuboko, akajyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko gushakisha umurambo byakomwe mu nkokora n’imvubu zari muri ako gace, kuko abashinzwe ubutabazi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bagiraga ibyago byo gusagarirwa na zo igihe bageragezaga kwegera aho byabereye.

Ku Cyumweru, inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi, ku bufatanye n’abarobyi, zakoresheje ubwato bufite moteri mu rwego rwo gutuma imvubu zitarushaho kwegera aho ibikorwa byo gushakisha byakorerwaga.

Nyuma y’izo mbaraga, umurambo wa Gasagure Evariste wabonetse watangiye kwangirika.

Mukamuhize Belancille, utuye mu Kagari ka Kavumu, yavuze ko nubwo kubura Gasagure bibabaje, bishimiye ko umurambo we wabonetse kugira ngo abashe gushyingurwa.

Yagize ati: “Iminsi itanu twari tumaze kwiheba, tuvuga ko buriya ingona n’imvubu zamuriye, ariko Imana ishimwe ubwo umurambo we wabonetse, ubu tukaba tugiye gushyingura, byibura turaruhuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, wari uhari mu gihe cy’ibikorwa byo gushakisha umurambo, yavuze ko inzego zitandukanye zakomeje gukurikirana iki kibazo, ariko ibikorwa bikagorana kubera imvubu zari muri ako gace.

Yashimiye abari bitabiriye ibikorwa byo gushakisha, asaba abaturage, cyane cyane abarobyi, kwitwararika igihe bari mu mazi no kwirinda ahantu hazwi ko haba imvubu.

Yagize ati: “Nyuma yo kubimenya twakomeje gukurikirana, kimwe na Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ariko kubera ikibazo cy’imvubu ntibari kubona uburyo binjira munsi y’amazi. Uyu munsi rero, ku bufatanye n’abarobyi, twamushatse noneho turamubona.”

Yakomeje agira ati: “Icyo twabwira abaturage, by’umwihariko abarobyi, ni uko amazi atari ayo gukinishwa. Ikindi, bakirinda ahantu haba imvubu kuko hazwi. Hari amabwiriza agenga imikorere y’uburobyi, bityo ntibakayarengeho.”

Gasagure Evariste yari yasagariwe n’imvubu mu gice cy’Ikiyaga cya Muhazi giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo. Yashyinguwe nyuma y’uko inzego zibishinzwe zimukoreye isuzuma.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abarobyi n’abandi bakoresha amazi ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza y’umutekano no kwirinda ahantu hashobora kubateza ibyago.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *