GASABO: Abakorera mu Gakiriro ka Gisozi barataka igihombo nyuma y’inkongi y’umuriro, basaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Abakorera mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo baravuga ko bahangayikishijwe n’ihagarara ry’imirimo yabo nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye aka gakiriro mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2026, igatwika ibikoresho bitandukanye ndetse igasiga bamwe mu bari bahakorera badafite aho bahera bongera kwiteza imbere.

Aba baturage bavuga ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukorikori bakuragamo amaramuko byahagaze, bikaba byarateje igihombo gikomeye bamwe muri bo, cyane cyane urubyiruko rwari rutunzwe n’imirimo yakorerwaga muri aka gakiriro.

ABAKORERAGA MU GAKIRIRO KA GISOZI

Amakuru aturuka ku baturage avuga ko inkongi yatangiye ahagana saa munani z’ijoro, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo (2:00 AM), itangirira mu gice cyo hasi cy’Agakiriro ka Gisozi, hafi y’igishanga.

Umuriro wibasiye igice kinini kibikwamo imbaho, ukomeza gufata ibindi bikoresho birimo matela n’imashini zitandukanye.

Ubwo umunyamakuru wa IkireziMedia.com yaganiraga n’abakorera muri aka gakiriro ku wa 26 Ukwakira 2026, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ingaruka z’iyi nkongi, kuko imirimo bakoraga ari yo yabafashaga kubona amafaranga yo kwitunga no kwishyura ibindi byangombwa by’ubuzima bwa buri munsi.

Umwe mu rubyiruko rwakoraga muri aka gakiriro yagize ati: “Ubu gahunda nari mfite zose zirapfuye. Nanyiri inzu sinzongera kubona amafaranga yo kumwishyura, kuko nabonaga amafaranga ari uko nakoze. None reba, ubu ndi kwicara nta cyo nkora.”

Undi na we yavuze ko yari atunzwe no kugemurira abakorera muri aka gakiriro ibiryo, ariko ko ubu na we akazi kahagaze.

Yagize ati: “Nari ntunzwe no kugemurira abakoraga hano imvange, ariko ubu akazi kanjye karahagaze.”

Aba baturage bahuriza ku gusaba ubuyobozi kubafasha kubona uko basubukura imirimo yabo, kugira ngo bongere kubona amaramuko nyuma y’igihombo batewe n’iyi nkongi.

Ubuyobozi buvuga ko iperereza rigikomeje

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo yavuze ko inzego zibishinzwe zigikora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Yasobanuye ko ugereranyije n’inkongi zabaye mu bihe byashize, iyi yo yangije igice gito, kuko abashinzwe kuzimya inkongi bahageze itarafata ahantu hanini.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwihanganishije abahuye n’ingaruka z’iyi nkongi, bunasaba abafite ibikoresho n’ibindi bintu byasigaye bitarashya kubikura aho biri, mu rwego rwo kwirinda ko byakomeza kwangirika.

Ku bijyanye n’ejo hazaza h’aka gakiriro, ubuyobozi bwagaragaje ko kwimura ibikorwa byaho ari kimwe mu byihutirwa, buvuga ko imyiteguro y’ahazimurirwa ibyo bikorwa irimbanyije.

Icyakora, kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku ngano y’igihombo cyatewe n’iyi nkongi cyangwa ku buryo bwihariye abahuye na yo bazafashwamo.

Agakiriro ka Gisozi kamaze imyaka kibasirwa n’inkongi

Agakiriro ka Gisozi si ubwa mbere kibasiwe n’inkongi y’umuriro. Mu myaka ishize, kakunze kwibasirwa n’inkongi zagiye zangiza ibikoresho n’ibikorwa by’abahakorera.

Muri Mata 2017, aka gakiriro karahiye, inkongi icyo gihe ikaba yaravuzweho kuba yaratewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Muri Kamena 2019, na bwo inkongi yongeye kwibasira igice gitunganyirizwamo ibikoresho by’imbaho. Icyo gihe, impamvu zavuzwe zirimo ikibazo cy’amashanyarazi n’uburangare.

Mu Gushyingo 2020, aka gakiriro kongeye gushya, inkongi yibasiye ibikoresho by’ububaji, bivugwa ko byatewe n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi.

Muri Kanama 2021, inkongi yongeye kwibasira igice cya Koperative ADARWA. Icyo gihe, bivugwa ko ibishashi by’umuriro byavuye ku muntu wasudiraga byaguye kuri matela zari hafi aho, umuriro ugakwira mu bindi bikoresho.

Muri Gashyantare 2023, aka gakiriro kongeye kwibasirwa n’inkongi bivugwa ko yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zari zifite ibibazo. Muri Gicurasi muri uwo mwaka, na bwo hongeye kuvugwa indi nkongi.

Mu mpera za Gicurasi 2025, inkongi yongeye kwibasira igice kinini cy’ahakorerwaga ububaji. Raporo ya Polisi icyo gihe yashimangiye ko ubucucike n’amakosa mu gukoresha imashini zikoresha amashanyarazi byagize uruhare mu guteza inkongi.

Izi nkongi zagiye zisubira muri aka gakiriro zigaragaza ingaruka zikomeye ku bahakorera, cyane cyane abatagira ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga.

Kuri ubu, abari bahakorera baracyahangayikishijwe n’uko bazongera kubona akazi, mu gihe bategereje ko inzego zibishinzwe zirangiza iperereza ku cyateye inkongi yo ku wa 24 Ukwakira 2026, ndetse n’uko gahunda yo kwimura ibikorwa by’aka gakiriro izashyirwa mu bikorwa.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *