Umusore w’imyaka 21 witwa Habumugisha Damascène yarohamye mu Kiyaga cya Muhorobwa, giherereye mu Mudugudu wa Muhorobya, Akagari ka Gataraka, mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, arapfa.
Amakuru avuga ko uyu musore yarohamye nyuma y’uko ubwato yari arimo bwiyubitse ubwo yari yajyanye na bwo mu mazi avuga ko agiye kurya umunyenga.

Abaturage babonye iyi mpanuka bavuga ko yabaye mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, ubwo bumvaga amakuru avuga ko hari umuntu wari urohamye mu mugezi. Abazi koga bagerageje gutabara no kumurohora, ariko biranga.
Umuturage wari hafi y’ahabereye impanuka yagize ati: “Hari mu masaha ya saa cyenda twagiye kumva twumva ngo mu mugezi hari umuntu urohamye. Ubwo abazi koga bagerageje kumurohora, ariko na bwo biranga.”
Aba baturage bavuga ko uyu mugezi usanzwe uhitana abantu, cyane cyane kubera ubwato bukoreshwa mu gutwara abantu. Umwe muri bo yagize ati: “Nta mwaka ushira muri uyu mugezi hatagiyemo umuntu.”
Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yatangiye ibikorwa byo gushakisha Habumugisha wari warohamye. Nyuma y’amasaha y’ubushakashatsi, umurambo we waje kuboneka.
SSP Hamdoun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko Polisi yari imaze kumenya iby’iyi mpanuka, avuga ko uyu musore yafashe ubwato ajya gutembera, ariko ubwato bukaza kwiyubika agahita arohamamo.

Ati: “Uyu musore yafashe ubwato ajya muri uwo mugezi nk’ugiye gutembera. Ni bwo ubwato bwahise bwiyubika, ararohama. Kuri uyu wa Gatanu, Polisi y’u Rwanda yamushakishije, ariko aza kuboneka yapfuye.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza kugira inama abaturage kwirinda kwishora mu mazi mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyi Polisi kandi iburira abajya mu bwato ko bagomba gukoresha imyambaro yabugenewe ibarinda kurohama, kuko impanuka zo mu mazi zikunze kubaho mu biyaga no mu yindi migezi itandukanye yo mu Rwanda.
Polisi isaba abaturage gukurikiza amabwiriza y’umutekano mu gihe bakoresha ubwato cyangwa bagiye mu mazi, kugira ngo birinde impanuka zishobora gutwara ubuzima.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES




