Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, aho yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi.

Uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu, mu Karere ka Muhanga.

Amakuru yatanzwe na Polisi avuga ko urumogi yafatanwe rukekwa kuba rwaraturutse mu Karere ka Ngororero, aho bikekwa ko rwari rugiye gukwirakwizwa mu bindi bice by’igihugu.

Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane inkomoko y’urumogi ndetse n’abandi bashobora kuba bafite uruhare muri ibi bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yashimiye abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bakomeza gutanga amakuru ku gihe, avuga ko bigira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no gufata ababigiramo uruhare.

Yagize ati:

“Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”

CIP Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika.

Ati:

“Polisi ikomeje kwihanangiriza uwari we wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse agamije kwica amategeko guhita abihagarika vuba, kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya afatwa, afungwe ashyikirizwe Ubugenzacyaha, amategeko yubahirizwe.”

Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru

Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe hakiri kare.

Polisi ivuga ko ubufatanye n’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibyaha no kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Iperereza kuri uyu mugabo rirakomeje, mu gihe ategereje gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *