Ikipe ya Rayon Sports mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama yahagurutse ikigali yerekeza mugihugu cya Cameroun, aho izahurira na Panthère Sportive du Ndé mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026/27.
Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ifite abakinnyi 20. gusa abakinnyi batatu iheruka gusinyisha ari bo Mohamed Ouattara, Sandja Bula na Elie Mukono Eldinho, ntibari mu bagiye muri uru rugendo. Abandi basigaye ni Ndayishimiye Didier na Tony Kitoga.

Biteganyijwe ko iyi kipe ibanza kunyura i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique, mbere yo gukomereza urugendo i Yaoundé muri Cameroun.
Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzakinwa ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri ahagana saa 10:30 z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, naho uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro mu cyumweru gitaha ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri saa 12:00 z’umugoroba.

Aya makipe ntabwo ari ubwa mbere ahuye. Mu mwaka wa 2015, Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé mu majonjora ya CAF Confederation Cup, m’ umukino wabereye i Douala igitego 1-0 cyatsinzwe na Léo Uwambajimana, mbere yo kongera gutsindira i Kigali igitego 1-0 cya Isaac Muganza.
Mu gihe Rayon Sports yakomeza mu cyiciro gikurikira, izahura n’ Ikipe izatsinda hagati ya Atomic Ngomé yo muri Comoros na Black Bulls yo muri Mozambique.

Mu mwaka ushize, Rayon Sports yasezerewe na Singida Black Stars yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Kuri iyi nshuro, abafana bayo bafite icyizere ko izitwara neza ikagera kure muri iri rushanwa.

CAF yatangaje ko amakipe azarenga amajonjora azahabwa inkunga ingana na 100,000$ (asaga miliyoni 146 Frw) yo gufasha mu ngendo no mu myiteguro y’amarushanwa.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





