Kigali/Ndera: Abarerera muri ku ishuri rya Primaire La Charte Mama Andrea bashima ko ibyumba byiyongereye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere mu gihugu hose Abanyeshuri batangiye amasomo, aho ababyeyi batuye mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, bo bashima ibyumba by’amashuri bikomeje kwiyongera muri uyu murenge, aho bavuga ko ibi bifasha mu gusigasira ireme ry’uburezi, no kubegereza ubuyobozi hafi.

Biragarukwaho nabamwe mu byeyi aho bavuga ko mbere iri shuri ryari rito, bakaba bashima ko ubu ryongereye ibyumba bikaba bigiye gufasha abanyeshuri batuye mu nkengero z’umurenge wa Ndera kwiga bitabagoye nkuko bamwe wasangaga bakora ingendo ndende.

BIGENIMANA Joseph Umuyobozi w’ababyeyi barerera kuri iri shuri, avuga ko ubu kuba iri shuri ryaragutse bituma ababyeyi babona uburezi hafi kuko wasangaga barajyanaga abana kure. Aratanga ubutumwa ku babyeyi muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri.

Yagize ati’’turashima cyane urwego ishuri rigezeho. Ishuri ryatangiye dufite ibyumba bitatu gusa, aho  byatangiye ari ukwirwanaho, ariko turashima ko ubu uyu munsi dutashye ibindi byumba byiza bigezweho bigiye gukomeza gutuma abana bacu biga neza kandi hafi’’.

Frère Joseph TWAGIRAMUNGU ubarizwa mu muryango w’aba frère burukundo, uri gukorera kuri iri shuri avuga ko icyo bagamije ari ugutanga uburezi bufite ireme, bugeza ahashimishije umwana w’u Rwanda.

Yagize ati’’muri kiliziya Gaturika dufite intego ko tugomba kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Nubwo turi kiliziya gaturika ariko tugomba kwigisha tugendeye ku nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi. Ibi rero bivuze ko kongera ibyumba by’amashuri bizadufasha gutanga uburezi bunoze, aho tugomba gushyira umwana ku isonga.’’

BAGWIZA Innocent umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Ndera, avuga ko kuba ibikorwaremezo bigenda byiyongera mu guteza imbere uburezi, bivuze gutuma abana biga neza bisanzuye bigafasha abana kwiga neza no kubaka ejo heza.

Yagize ati’’ishuri ryari risanzwe, ariko ubu turashima ko aba bafatanyabikorwa bongereye ibyumba n’inyubako zigezweho. Ibi bizatuma abana biga neza bisanzuye, kandi bigira ahantu heza. Abana bigiye ahantu heza, bituma banatsinda neza, kandi biri mu bituma hubakwa ejo heza habana.’’

YANDITSWE NA NYIRISHEMA ABDOUL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *