Umuhanzi Shema Eric, uzwi ku izina rya Fisery, yashyize hanze indirimbo yise “Boutique”, igamije gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga z’inkorano zirimo ibyuma.
Fisery avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku kuba abona urubyiruko rukomeje kunywa cyane izo nzoga, bityo agahitamo gutanga ubutumwa bwo kubakangurira kuzireka, abinyujije mu buhanzi.

“Mu by’ukuri, igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nagikuye kuri gahunda ya Leta yo kurwanya inzoga z’inkorano, cyane cyane izirimo ibyuma. Numvise nakangurira urubyiruko kureka kwihisha muri za butiki ruvugwamo kunywa ibyuma, kuko bibangiriza ubuzima. Numva rero ko intero ikwiye kuba imwe kuri twese: gukumira no kurandura ibyuma mu rubyiruko.”

Uyu muhanzi asanzwe aririmba indirimbo z’urukundo. Mu ndirimbo aheruka gukora harimo “Mabuso” na “Intinyi”, yakoranye na AMAG The Black, ndetse n’izindi.
Indirimbo “Boutique” yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye, zirimo na YouTube kuri konti ye yitwa Fisery Official TV.




