Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, yongeye kwandika amateka mu muziki wa Afurika, nyuma yo kugira indirimbo ebyiri ze bwite zimaze kurenga miliyoni 100 z’abazirebye kuri YouTube.
Uyu muhigo mushya waje nyuma y’uko indirimbo ye “Kwikwi” ishimangiye ko yarengeje miliyoni 100 z’abayirebye kuri uru rubuga, ikiyongera ku yindi ndirimbo ye ikunzwe cyane, “Sukari”, imaze kugira abarenga miliyoni 125 bayirebye.
Ibi bitumye Zuchu aba umwe mu bahanzi b’abagore bo muri Afurika bageze ku rwego rwo hejuru kuri YouTube, ndetse akaba uwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ufite indirimbo ebyiri ze bwite zarenze miliyoni 100 z’abazirebye.

Kugera kuri uyu mubare si ibintu byoroshye, kuko bisaba ko indirimbo ikundwa n’abafana bo mu bihugu bitandukanye kandi igakomeza gukurura abayumva n’abayireba mu gihe kirekire.
Zuchu yatangiye kwamamara cyane mu 2020, ubwo yasinyaga muri WCB Wasafi, inzu y’umuziki yashinzwe na Diamond Platnumz. Mu gihe gito, yahise aba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu ndirimbo zamufashije kubaka izina harimo “Sukari,” “Kwikwi,” “Napambana,” “Litawachoma” na “Fire”, zakomeje kumuhesha abafana benshi mu bihugu bitandukanye.

Indirimbo “Sukari” ni imwe mu zamufashije kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika, ndetse igera ku rwego rwo kurenga miliyoni 100 z’abayirebye kuri YouTube. Nyuma yayo, “Kwikwi” nayo yakomeje kwigaragaza, kugeza ubwo igera kuri uwo muhigo.
Uyu muhigo ugaragaza uburyo umuziki wa Zuchu umaze kwaguka ukagera hanze ya Tanzania, ndetse ukaba ukomeje kumenyekana mu bice bitandukanye bya Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
YouTube ni rumwe mu mbuga zifashishwa cyane mu kureba uko indirimbo yakiriwe n’abakunzi ba muzika. Kurenza miliyoni 100 z’abayirebye ni intambwe ikomeye ku muhanzi, cyane cyane iyo ari indirimbo yakozwe n’umuhanzi wenyine nta wundi muhanzi bafatanyije.
Ku bw’abakunzi ba Zuchu, uyu muhigo ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse ushimangira umwanya akomeje kugira mu muziki wa Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri rusange, kuba “Sukari” na “Kwikwi” zombi zararengeje miliyoni 100 z’abazirebye kuri YouTube ni intsinzi ikomeye kuri Zuchu, ariko kandi ni ikimenyetso cy’uko Bongo Flava ikomeje kwagura umupaka wayo no kugera ku bakunzi benshi ku rwego mpuzamahanga.
Zuchu kandi akomeje gukora umuziki mushya no gutaramira mu bihugu bitandukanye, mu gihe abafana be bakomeje gutegereza ibindi bikorwa bishya bizakomeza gushyira izina rye ku rwego mpuzamahanga.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





