Mu Mudugudu wa Kanyempanga, Akagari ka Bunyini, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, umuturage witwa NYIRAHAGENIMANA Marie Josée, ufite imyaka 29, yabyutse asanga imyaka yari yarahinze mu murima we yaratemwe ndetse imwe muri yo ikuwe mu murima, abasize bashinzemo umusaraba.
Uyu muturage yari yarahinze mu murima we imyaka irimo intoryi n’amashu. Mu gitondo, yasanze hari abantu bataramenyekana bari bayitemye. Hari imwe mu myaka yari yamaze gukurwa mu murima ikajyanwa ahandi, mu gihe indi yasizwe aho yari yahinze, ndetse muri uwo murima hashinzemo umusaraba.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu bwamenye iby’iki kibazo, buvuga ko bwatangiye kugikurikirana kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ababa bafite uruhare muri ibyo bikorwa.
Icyizihiza Alda, uyobora Umurenge wa Kivumu, yavuze ko ubuyobozi bwamenye amakuru y’iki kibazo kandi ko bugiye kujya ahabereye ibyo bikorwa kugira ngo bukurikirane ibyabaye.
Yagize ati: “Ubu iki kibazo twakimenye kandi tugiye kujya aho cyabereye tugikemure, turebe uko byagenze.”
Iki kibazo kibaye nyuma y’ikindi cyabaye ku wa 7 Kanama 2026, aho IYAKAREMYE Gilbert, w’imyaka 42, bivugwa ko yateye urugo rwa NYIRAHAGENIMANA Marie Josée yitwaje umupanga.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yashinjaga uyu mugore kohereza ibitambo cyangwa ibizimu ku mugore wa murumuna we witwa HAKIZIMANA.
Iki kibazo cyari cyagejejwe mu Rwanda Investigation Bureau (RIB), ariko ukekwaho kugira uruhare muri icyo kibazo ntiyitabye. Nyuma, impande zombi zaje kukemura ikibazo mu bwumvikane.
Kugeza ubu, ukekwaho gutema imyaka yo mu murima wa NYIRAHAGENIMANA aracyashakishwa kugira ngo ashyikirizwe RIB, mu rwego rwo gukomeza iperereza no kumenya impamvu yatumye ibyo bikorwa bikorwa.





