Ruti Joël yeretse abakunzi be umukobwa wamwibye umutima

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’umuziki gakondo Nyarwanda, Ruti Joël, yashyize ku mugaragaro umukunzi we, Ineza Lisa, nyuma y’igihe kitari gito ahitamo kugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo.

Ruti Joël yashimishije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kumwe na Ineza Lisa, agaragaza ibihe byiza bagirana. Aya mafoto yayaherekejeho ubutumwa bwuje urukundo, yifuriza umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko.

Mu butumwa bwe, Ruti Joël yagaragaje ko Ineza Lisa ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, ndetse amwita “umutima wanjye”.

Yagize ati: “Isabukuru nziza mutima wanjye Gicanirambyeyi, umwiza w’Intore ndagukunda. Kabeho wa mfura we.”

Ineza Lisa na we yashimiye Ruti Joël ku butumwa bwuje urukundo yamwandikiye, agaragaza ko yakiriye neza amagambo meza n’urukundo yamugaragarije.

Yamusubije ati: “Urakoze ugize neza wa mfura we.”

Ruti Joël yari amaze igihe avuga ko afite umukunzi

Nubwo Ruti Joël yari amaze igihe agaragaza ko ari mu rukundo, ntabwo yari yarigeze asangiza abakunzi be umwirondoro cyangwa amafoto y’umukunzi we.

Mu 2024, ubwo yari mu kiganiro na B&B FM, Ruti Joël yatangaje ko afite umukobwa bakundana ndetse ko bari gutegura ejo hazaza habo, ariko avuga ko atari yiteguye gutangaza uwo bakundana.

Icyo gihe yagize ati: “Arahari narakunze kandi ndakundwa. Umugore na we ni vuba.”

Kugaragaza Ineza Lisa ku mugaragaro ni intambwe nshya mu rukundo rw’uyu muhanzi, ndetse byishimiwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu bakunzi be bahise batangira kubifuriza ko urukundo rwabo rwazagera ku rwego rw’ubukwe.

Ruti Joël n’urugendo rwe mu muziki gakondo

Ruti Joël ni umwe mu bahanzi bakomeye mu guteza imbere umuziki gakondo Nyarwanda. Yatangiye ibikorwa by’umuziki ahagana mu 2013, ubwo yari umwe mu bagize itsinda ryakoraga umuziki gakondo, mbere yo gukomeza urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu muhanzi azwiho gukoresha umuziki we mu guteza imbere umuco Nyarwanda, akaba akunze kugaragaza ko afata icyitegererezo ku bahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Cecile Kayirebwa, Jules Sentore, Sentore Athanase, Muyango na Rujindiri.

Kugeza ubu, abakunzi ba Ruti Joël bakomeje kumwifuriza we na Ineza Lisa urukundo rurambye, nyuma y’uko bahisemo kurushyira ku mugaragaro.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *