Ngororero:Abaturage bo mu Murenge wa Matyazo barasaba guhabwa amashanyarazi nyuma y’imyaka irenga ibiri bashinze amapoto

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Kagari ka Kabara, mu Murenge wa Matyazo, bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri barashinze amapoto y’amashanyarazi ariko bakaba batarahabwa umuriro w’amashanyarazi. Basaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi kugira ngo na bo babone amashanyarazi, bityo biteze imbere.

Aba baturage bavuga ko kutagira amashanyarazi bibagiraho ingaruka zitandukanye, cyane cyane ku bana biga, kuko bakora amasomo yo mu rugo (étude) bifashishije amatadowa na buji.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko kuba nta mashanyarazi bafite bibangamira imyigire y’abana babo, ndetse bikaba n’imbogamizi ku iterambere ryabo muri rusange.

Basaba ko ikibazo cyabo cyitabwaho

Abaturage batuye mu masanteri ya Murago na Gondo bavuga ko bumva barasigaye inyuma mu iterambere, kuko hashize igihe kinini barasezeranyijwe amashanyarazi ariko kugeza ubu bakaba batarabona umusaruro w’ibyo bemerewe.

Bagize bati: “Twaremerewe amashanyarazi, ariko hashize imyaka irenga ibiri dufite amapoto nta muriro turabona. Turasaba ko ubuyobozi bwadukorera ubuvugizi, natwe tukabona amashanyarazi akadufasha kwiteza imbere.”

Aba baturage bavuga ko kubona amashanyarazi byabafasha mu myigire y’abana babo, koroshya imirimo ya buri munsi no guteza imbere ibikorwa byabo by’iterambere.

Basaba inzego bireba kubasobanurira impamvu amashanyarazi bategereje ataragezwa aho batuye, ndetse bakamenyeshwa igihe bashobora kuzayabonera.

Kugeza ubu, amakuru arambuye ku mpamvu yo gutinda kugeza amashanyarazi muri aka gace n’igihe abaturage bazayabonera ntaratangazwa muri aya makuru.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *